Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye yahitanye abaturage bagera kuri 11 naho 50 barakomereka.
Ni impanuka yatewe n’ihanukwa ry’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abaturage bari barimo gutunganya umusaruro
Abaturage bakoraga muri ubwo bwanikiro badutangarije ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’uburemere bw’umusaruro w’ibigori byari bimaze gushyirwaho, bigatizwa umurindi n’ikirere kibi cyaramutse bigatuma ibiti bibwubatse biriduka bigatuma ubwanikiro bugwa ku baturage bari bari ahatunganyirizwa umusaruro
Inzego z’umutekano n’izubutabazi zahise zitabara, abakomeretse bajyanwa mu bitaro bigiye bitandukanye birimo ibya Kibagabaga, Masaka ndetse na Kanombe.
Abaturage bakaba bashimiye inzego z’umutekano uburyo batabaye bwangu, bavuga ko iyo mpanuka yagasize amasomo hakajya harebwa uburyo Hangari zubakwamo, kuburyo hanarebwa uburyo zishobora kubakishwa ibyuma aho biri ngombwa, kubera ko uburemere babona uburemere bw’umusaruro ubwawo utari guhirika iyo Hagangari
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis yatangaje ko nta mpamvu ya nyayo iramenyekana ku cyabaye nyirabayazana w’iyi mpanuka usibye kugenekereza bishingiye ku miterere yiyo Hangari n’uburyo ikirere cyari cyaramutse
Leta ndetse n’abayobozi batandukanye bakaba bihanganishije imiryango yababuze ababo ndetse nabakomerekeye muri iyo mpanuka, aho twavuga nka Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana wasoye abaturage 50 bari mu bitaro.
Naho ibiro bya Minisitiri w’intebe byasohoye itangazo rivuga ko Leta izatanga ubufasha bukenewe ku bantu bose bagizweho ingaruka niyo mpanuka ndetse inahumuriza abagize ababo bagizweho ingaruka niyo mpanuka
