Author : idrissa Niyontinya

102 Posts - 0 Comments

2023: Gicumbi: Umugore akurikiranweho kwiyicira umwana w’Amezi 5 akoresheje umushipiri n’igiti

idrissa Niyontinya
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare ahagana isaa sita z’amanywa, nibwo umugore w’imyaka 31 utuye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Ruvune Akagari ka Gashirira yishe umwana we w’amezi 5 bikavugwa ko yamwicishije umushipiri n’Igiti Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ubwo Se yavaga guhinga yagera aho umwana yari......

2023: Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko abahabwa Inka za Gira Inka baba batazikwiye

idrissa Niyontinya
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bavuga ko batazi ikigenderwaho hatangwa Inka za Gira Inka, kuko akenshi usanga abazihabwa batazikwiye Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, yatangiye mu mwaka wa 2006 hagamijwe kunganira abaturage by’umwihariko abo mu cyaro batishoboyr kwikura mu bukene n’imirire mibi bagahabwa......

2023: Ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri Mozambique zahaye ibigo 4 ibikoresho by’Ishuri

idrissa Niyontinya
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado zashyikirije ibikoresho amashuri ane yo mu turere twa MOCIMBOA DA PRAIA na PALMA nyuma y’imyaka itatu amashuri yarahagaze kubera umutekano mucye warangwaga muri utwo turere. Tariki ya 9 Nyakanga 2021 nibwo Leta y’u Rwanda yohereje Abasirikare n’Abapolisi igihumbi......

2023: Rulindo banze gushyingura umurambo bivugwa ko wishwe n’abazamu b’ikirombe cya Rutongo Mining

idrissa Niyontinya
Kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 4 Gashyantare 2023 nibwo mu cyobo giherere hafi y’ikirombe gitunganyirizwamo Gasegereti giherere mu Murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo hasanzwe umurambo wa Munezero James bikavugwa ko yaguyemo mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2023 ari guhunga abazamu ba Kompanyi......

2023: Abahanzi barimo Chris Easy, The Same naba DJ batandukanye bazasusurutsa Abanyarubavu tariki ya 19 Gashyantare 2023 kwa WEST

idrissa Niyontinya
Kompanyi ya Mujomba Company imaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bigezweho birimo nka Bikini Party bibera ku mazi, kuri iyi nshuro yabateguriye igitaramo cyakataraboneka cyiswe Bikini Sunday Beach Party kizahuriza hamwe ibyamamare biturutse mu mujyi wa Kigali bije kwishimana nabanya Rubavu. Nyuma yo gutegura ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mujyi wa......

2023: Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Gatete yacyeje ikipe ya Mukura VS

idrissa Niyontinya
Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi bizagorana kuba basibangana mu mitwe y’Abanywarwa ahanini bitewe nibyo yakoze mu makipe yagiye akinira hano mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho Amafoto abiri y’abakinnyi bakiniye Mukura mu bihe byatambutse barimo we, Masumbuku, Ntare Fred, Ruremesha......

2023: Gasabo: Abaturage 11 nibo bapfiriye mu mpanuka y’ubuhunikiro bw’ibigori 50 barakomereka

idrissa Niyontinya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka ikomeye yahitanye abaturage bagera kuri 11 naho 50 barakomereka. Ni impanuka yatewe n’ihanukwa ry’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abaturage bari barimo gutunganya umusaruro Abaturage bakoraga muri ubwo bwanikiro badutangarije ko......

2023: Nyamagabe: Abajura bishe umugabo bamuciye ukuboko ndetse n’urwasaya.

idrissa Niyontinya
Mu ijoro ryo kuwa 19 Mutarama 2023 nibwo bikekwa ko abajura 5 bitwaje imihoro bateye urugo rwa Bizimana Isaie n’umugore we, basiga bishe Bizimana Isaie bamuciye ukuboko banamutemye urwasaya, umugore we nawe atemwa urutugu. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwafunze abagabo 5 bakurikiranweho ibyaha birimo ubwinjiracyaha mu bwicanyi. Bivugwa......

2023: Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abasore 3 bakubise Muhizi bikamuviramo urupfu

idrissa Niyontinya
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gashyantare 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije abagabo batatu icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, rubahanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu, ni mugihe abarega batemeranwa n’imyanzuro y’urukiko Tariki ya 28 Ukwakira 2022......

2023: Bugesera umwana yahondaguye Se umubyara Inkoni zimuviramo urupfu [VIDEO]

idrissa Niyontinya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2023 nibwo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, umusore witwa Pierre yakubise Se umubyara Inkoni zikamuviramo urupfu Abaturage babonye Pierre akubita Se batangarije YONGWE TV ko nyakwigendera yatashye ari kumwe n’umugore we ndetse......