Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare ahagana isaa sita z’amanywa, nibwo umugore w’imyaka 31 utuye mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Ruvune Akagari ka Gashirira yishe umwana we w’amezi 5 bikavugwa ko yamwicishije umushipiri n’Igiti
Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ubwo Se yavaga guhinga yagera aho umwana yari asanzwe aryama agasanga yoroshe mu maso, amutwikuruye asanga ururimi rwasohotse afite mushipiri ku maguru.
Ubwo abaturage ba bazaga uwo mubyeyi icyabaye ku mwana we yabasubije ko umwana yakoroye agahita Apfa, nta makimbirane azwi yabaga muri uwo muryango, gusa bikaba bicyekwa ko uwo mugore yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashirira Madamu Mukarubayiza Dancille aganira n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, yagihamirije urupfu rw’uwo mwana, avuga ko akimenya ayo makuru yahise ajya gufata mu mugongo uwo muryango bakamubwira ko mu nzu basanzemo Igiti ndetse n’uwo mwana aziritse umushipiri ku maguru.
Umurambo w’uyu mwana ukaba wajyanwe mu bitaro ya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzumwa, ni mugihe uwo mugore yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.