Amakuru

2023: Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko abahabwa Inka za Gira Inka baba batazikwiye

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bavuga ko batazi ikigenderwaho hatangwa Inka za Gira Inka, kuko akenshi usanga abazihabwa batazikwiye

Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, yatangiye mu mwaka wa 2006 hagamijwe kunganira abaturage by’umwihariko abo mu cyaro batishoboyr kwikura mu bukene n’imirire mibi bagahabwa Inka zitanga umukamo, ariko hakanabaho kuziturirana kugira ngo iyi gahunda igere kuri buri wese uri muri icyo kiciro.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo magingo aya baravuga ko na n’ubu bataramenya ibigenderwaho hatoranya abagenerwabikorwa ba gahunda ya gira inka, ngo kuko usanga hari aho yabaye iy’abifite, ibihabanye cyane n’intego nyamukuru yaziye.

Barashingira ku ngero bavuga ko bakabaye kuba borozwa barimo n’abagiye basabwa kubaka ibiraro, byemejwe ko bakwiye korozwa, hanyuma mu gihe cyo gutanga inka bikarenga, zigahabwa abandi ariko bo bigaragara ko babasumbya amikoro.

Ibibazo mu kugena abakwiye kugerwaho n’iyi gahunda ya Gira inka byakunze kugarukwaho na benshi hirya no hino, bamwe bagaragaza ko hari aho komite zishinzwe iby’iyi gahunda mu midugudu bayuririraho baka abaturage amafaranga bo basanisha na ruswa, gusa usanga hari aho yahinduriwe inyito ayo mafaranga bakayakwa yitwa ay’ikiziriko.

Mu mpera za 2022, Komisiyo y’abadepite y’ubutaka, ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije yagaragaje raporo ya gahunda ya “Gira inka munyarwanda”, inerekana ko ikizitiwe n’ibibazo by’imicungire yayo idahwitse ndetse no kuba inka zihabwa abo zitagenewe.

Related posts

CONGO: urukiko rwa Gisirikare rwakatiye abasirikare 3 urwo gupfa nyuma yo guhunga imirwana na M23

idrissa Niyontinya

2023: Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye uyu munsi [VIDEO]

idrissa Niyontinya

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishe nyina umubyara

idrissa Niyontinya

Leave a Comment