Amakuru

2023: Ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri Mozambique zahaye ibigo 4 ibikoresho by’Ishuri

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado zashyikirije ibikoresho amashuri ane yo mu turere twa MOCIMBOA DA PRAIA na PALMA nyuma y’imyaka itatu amashuri yarahagaze kubera umutekano mucye warangwaga muri utwo turere.

Tariki ya 9 Nyakanga 2021 nibwo Leta y’u Rwanda yohereje Abasirikare n’Abapolisi igihumbi 1000 muri Mozambique bagiye kubungabunga amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yaribasiwe n’ibyihebe bya Al Shabab.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavugaga ko kohereza abasirikare muri Mozambique bishingiye ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye nyuma y’amasezerano menshi yasinywe mu mwaka wa 2018

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi arindwi ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyijwe n’ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) babashije guhanga n’ibyihebe byari muri ako gace, kugeza ubu umutekano ukaba umeze neza mu bice bitandukanye bigize iyo Ntara.

Nyuma y’imyaka itatu amshuri yarahagaze mu karere ka MOCIMBOA DA PRAIA na PALMA, yongeye gufungurwa dore ko yafunguwe muri Mutarama 2023.

Ingabo z’u Rwanda zikaba zageneye amashuri 4 yo muri utwo turere ibikoresho by’ishuri birimo Amakaye n’amakaramu, ibyo bigo ni ikigo cya Pedro Secondary School, Trinta de Junho na Cimento Primary School byo mu karere ka Mocimboa da Praia ndetse n’irindi shuri rya Mute Primary School riherereye mu karere ka Palma.

Umuyobozi wa Mocimboa da Praia witwa Cheia Carlos MOMBA na Faisal Idrice Ndemanga ushinzwe ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Palma yishimiye inkunga bahawe n’igisirikare cy’u Rwanda bavuga ko bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi muri ako Karere.

Lt Col Guillaume RUTAYISIRE yatangaje ko umutekano usesuye wagarutse, igikurikiyeho ari uguteza imbere imibereho y’abaturage.

Related posts

Polisi yakuyeho ubuhanuzi abakuru b’amatorero bakorera abayoboke, babahanurira uko umwaka utaha uzabagendekera

idrissa Niyontinya

Uganda: Umupolisi yaburijemo igitero cyari cyagabwe kuri Sitasiyo ya Polisi

idrissa Niyontinya

Rubavu Umwana w’imyaka 2 yasambanyijwe afashwe ku ngufu

idrissa Niyontinya

Leave a Comment