Amakuru

2023: Rulindo banze gushyingura umurambo bivugwa ko wishwe n’abazamu b’ikirombe cya Rutongo Mining

Kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 4 Gashyantare 2023 nibwo mu cyobo giherere hafi y’ikirombe gitunganyirizwamo Gasegereti giherere mu Murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo hasanzwe umurambo wa Munezero James bikavugwa ko yaguyemo mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2023 ari guhunga abazamu ba Kompanyi icukura Gasegereti yitwa Rutongo Mining ubwo we na bagenzi be bahungaga kubera kujya gucukura Gasegereti mu buryo budakurikije amategeko muri icyo Kirombe akaza kugwa mu cyobo gifata amazi agapfa.

Abaturage bo bakavuga ko nyakwigendera atari ari muri abo bacukuraga amabuye, bagashinja abazamu bicyo Kirombe kuba aribo bamukubise agapfa bakamujugunya muri icyo cyobo.

Dore ko bamwe bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yagwa mu cyobo cy’amazi akareremba atasomye kandi ko n’ikote rye barisanze i musozi.

Byanatumye abo mu muryango we kuri uyu wa kabiri birirwa ku irimbi bategereje umurambo we, aho uhagereye mu masa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, banga kumushyingura basaba ko iby’urupfu rwe bibanza gusobanuka, ngo kuko bakeka ko yaba yarishwe n’aba bakozi bamusanze mu nzira agenda na cyane ko we ngo atari ari muri abo bashakishwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mahasi Kayigana Jean Baptiste wari ku itabaro aho aba baturage banze gushyingura umuntu wabo, yababwiye ko bakwiye gucururuka bakamushyingura ahubwo bagategereza ibizava mu iperereza, ndetse andi makuru yandi bafite bakazayatanga mu nkiko kugira ngo ubutabera buboneye buzatangwe.

Nyuma yo kuganirizwa byatwaye iminota itari munsi ya mirongo itatu, aba baturage bemera gushyingura umuntu wabo, ariko by’amaburakindi, gusa batanga impuruza y’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’abakozi ba kompanyi ya Rutongo mining, basaba ko ubutabera butangwa kuri uyu wapfuye urwo bita amaherere, ariko ngo mu gihe byaba

Bavuga ko mu gihe ibi byaba bikomeje gutya hazakomeza kumvikana inkuru nk’izi kuko inzira uyu yaguyemo ari nyabagendwa, kandi ko yakubiswe nta ho ahuriye n’aba bakora ubucukuzi butemewe batazirwa abapari

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 32, akaba asize umugore bari batarabyarana gusa aramutwitiye

Related posts

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

YONGWE TV

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishe nyina umubyara

idrissa Niyontinya

Ngoma: Nyuma yo kwica umugabo we amuciye umutwe yakatiwe burundu ndetse nabo bafatanyije

idrissa Niyontinya

Leave a Comment