Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi bizagorana kuba basibangana mu mitwe y’Abanywarwa ahanini bitewe nibyo yakoze mu makipe yagiye akinira hano mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho Amafoto abiri y’abakinnyi bakiniye Mukura mu bihe byatambutse barimo we, Masumbuku, Ntare Fred, Ruremesha Aimable, Thierry Hitimana, Gashubi Martin nabandi maze ayikurikiza amagambo y’icyongereza, aho tugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ko “Ikipe ya Mukura yampaye amahirwe yatumye nkabya inzozi zange muri Ruhago, yafashe umwanzuro ukomeye wo kunkinisha mu kiciro cya mbere mfite imyaka 15 y’amavuko, Mukura ni ikipe y’agatangaza mukuzamura impano z’abato”


Jimmy Gatete yamenyekanye cyane kubera igitego yatsindiye Uganda i Kampala ndetse n’ikindi yatsinze ikipe y’Igihugu cya Ghana Black Stars i Remera mu kwezi kwa Werurwe 2003 mu mukino warangiye ari igitego 1-0 cyahise kinahesha u Rwanda itike rukumbi rwabonye yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Africa yabere muri Tunisia mu mwaka wa 2004
Jean-Michel Gatete w’imyaka 43 yavukiye mu gihugu cy’Uburundi, tariki ya 11 Ukuboza 1979, akaba yakiniye amakipe nka Mukura Victory Sports, ayivamo mu mwaka wa 2002 yerekeza muri APR FC, nayo yaje kuvamo mu mwaka wa 2004 yerekeza muri Africa y’Epfo mu ikipe ya Maritzburg United ayikinira umwaka umwe agaruka muri APR mu mwaka wa 2005, ayizavamo mu mwaka wa 2007 yerekeza muri Rayon Sports, nayo yaje kuvamo mu mwaka wa 2009 yerekeza mu ikipe ya Police FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza mu ikipe ya Saint George yo muri Ethiopia yasorejemo gukina Ruhango.
Akaba yarahise ajya kwibera muri Leta z’unze ubumwe z’America