IMYIDAGADURO

2023: Abahanzi barimo Chris Easy, The Same naba DJ batandukanye bazasusurutsa Abanyarubavu tariki ya 19 Gashyantare 2023 kwa WEST

Kompanyi ya Mujomba Company imaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bigezweho birimo nka Bikini Party bibera ku mazi, kuri iyi nshuro yabateguriye igitaramo cyakataraboneka cyiswe Bikini Sunday Beach Party kizahuriza hamwe ibyamamare biturutse mu mujyi wa Kigali bije kwishimana nabanya Rubavu.

Nyuma yo gutegura ibitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro Mujomba Company kubufatanye na El Classico Beach, bahurije hamwe abahanzi bakunzwe bari Chris Easy (Inana), The Same (Abiru) ndetse n’abandi bahanzi batandukanye mu gitaramo cyo gukomeza kuryoherwa n’iminsi yabakundana (Saint Valente) Kizabera kuri El Classico Beach bakunda kwita kwa WEST ku kiyaga cya Kivu.

Ni igitaramo kizaba gifite umwihariko dore ko hazaberamo amarushanwa atandukanye, haba mukuvanga imiziki ndetse no Koga mu mazi, hakazaba hari akarusho ko kwishyiraho ibishushanyo ku mubiri bizwi mundimi z’amahanga nka (Tatoo)

Hakazaba hari nabavangamiziki (DJ) babizobereyemo barimo DJ Selekta Dady, DJ Starboy, DJ Regas 250 ndetse n’Abashyushyarugamba batandukanye barimo MC Gasana na MC Jesca

Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 Frw) naho mu myanya y’icyubahiro akazaba ari ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) ugahabwa n’icupa ry’ikinyobwa cya Jamson

Igitaramo kizaba kirimo abahanzi barimo Chris EASY na THE SAME

Related posts

ICYAMAMARE Chaney Jones yahakanye gutandukana na Kanye west

YONGWE TV

Sri Lanka: Hatowe Perezida mushya uri mu bari banzwe n’abaturage

YONGWE TV

Ubusatirirzi bw’Ubufaransa mukangaratete, Benzema nawe aravunitse

idrissa Niyontinya

Leave a Comment