Mu ijoro ryo kuwa 19 Mutarama 2023 nibwo bikekwa ko abajura 5 bitwaje imihoro bateye urugo rwa Bizimana Isaie n’umugore we, basiga bishe Bizimana Isaie bamuciye ukuboko banamutemye urwasaya, umugore we nawe atemwa urutugu.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwafunze abagabo 5 bakurikiranweho ibyaha birimo ubwinjiracyaha mu bwicanyi.
Bivugwa ko abo bagabo binjiye mu rugo rwa Bizimana Isaie ruherereye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika bakajya mu kiraro cy’Inka ibumvishe irabira, aribwo Bizimana yabyukaga agiye kureba ikibaye.
Ubwo yasohokaga nibwo abo bagabo bamutemye bamuca ukuboko, bahita banamutema no mu rwasaya, umugore we asohotse ngo atabare nawe bamutema urutugu, ataka asubira mu Nzu atabaza, aribyo byatumye abaturage baza gutabara, basanga Bzimana yavuye amaraso menshi bamujyana kwa muganga ariko biranga arapfa.
Umugore wa Nyakwigendera yabwiye ubushinjacyaha ko muri abo bajura yamenyemo abantu babiri, bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano
Abo bagabo bakaba bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo urupfu, ni igihano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5,000,000 Frw ariko atarenze miliyoni 7,000,000 Frw
Bakaba kandi bakurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Source: Taarifa