Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gashyantare 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije abagabo batatu icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, rubahanisha igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu, ni mugihe abarega batemeranwa n’imyanzuro y’urukiko
Tariki ya 28 Ukwakira 2022 abagabo batatu barimo AHISHAKIYE Elie, HABYARIMANA Jean claude na NSHIZIMPUMPU Juvenal bakubise batsikamiye umugabo w’Umurundi witwa Muhizi Emmanuel byaje no kumuviramo urupfu nyuma y’uko ajyanwe muri Kasho.
Abo bagabo bakubitaga Muhizi bavuga ko bamukubitaga kubera ko mu kwezi kwa Kanama 2022 yigeze kugaragara mu gikorwa cy’urugomo cyabereye kuri ako kabari kuwitwa Munana Ntaganira Emmanuel, kigezwe gukubitirwamo mugenzi wabo witwa Harushyubuzima Clement, bigizwemo uruhare n’uwitwa Niyogusenga Arthur waje no kubiryozwa n’ubutabera ariko Muhizi Emmanuel bari bari kumwe agatoroka ntiyongere kuboneka, ndetse ko ubwo bamufataga yagerageje kubarwanya aribyo byabasembuye bituma bashyiramo imbaraga z’umurengera zirimo no kumutsikamira ku Ijosi
Tariki ya 18 Mutarama 2023 abo bagabo bakaba baragejejwe imbere y’urukiko, aho baburanye bemera uruhare bagize muri icyo gikorwa cyaviriyemo Muhizi urupfu, gusa bavuga ko mu kubikora nta mugambi wo kwica bari bafite, ahubwo ko bashakaga ko hatangwa ubutabera mu gikorwa cy’urugomo yari yaragaragayemo
Batakambira urukiko basaba ko mu gufata ibyemezo hazamo guca inkoni izamba
Ubushinjacyaha bwo bwabasabiraga kutoroherezwa ibihano, kubera ko ibyo bakoze bari babigambiriye, bushingiye ku kuba bariyemereraga ko byaturutse ku yindi mirwano yari yarabonetsemo Muhizi. Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko icyo bo bita ubusembure, ntacyabayeho kuko ngo nta myitwarire Muhizi yagaragaje yari gutuma bakoresha ziriya mbaraga bamutsikamira ibyanamuviriyemo urupfu.
Ni urubanza umuryango wa Muhizi Emmanuel wasabyemo indishyi ingana na miliyoni 20 kuri buri mubyeyi zingana na miliyoni 40, abavandimwe be uko ari batandatu buri umwe akazahabwa miliyoni 10, bagasaba miliyoni 2 z’ikurikiranarubanza, miliyoni 5 zakoreshejwe mu gushyingura nyakwigendera, bakanasaba ko abaregwa bazishyura umwunganizi wabo mu mategeko ndetse bakazatanga n’andi mafaranga batakarije muri uru rubanza. Imbumbe y’indishyi basaba ikaba miliyoni 109 zisagaho gato
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro y’urubanza maze ruhanisha AHISHAKIYE Elie, HABYARIMANA Jean claude na NSHIZIMPUMPU Juvenal icyaha cyo gukubita ku bushake byateye urupfu.
Rubahanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu (5.000.000Frw) kuri buri wese.
Rwategetse kandi ko AHISHAKIYE Elie, HABYARIMANA Jean claude na NSHIZIMPUMPU Juvenal bafatanya guha abavandimwe ba Muhizi barimo Mujyambere Jean Luc, Mugisha Kevin, Nkurunziza Mediatrice, Nijimbere Joel, Bishariza JIMY, na Iradukunda Nadia amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana inani (800.000 Frw) kuri buri umwe, no guha buri wese mu byabyeyi ba Muhizi Emmanue amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2.000.000 frw) y’indishyi z’akababaro.
Rubategeka gufatanya kubasubiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu (300.000) yo gushyingura n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 frw) bakoresheje bakurikirana urubanza na miliyoni imwe (1.000.000 Frw) bishyuye uwababuraniye muri uru rubanza.
Urukiko rwanzuye ko bafatanya gusubiza abaregeye indishyi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri batanzeho ingwate barega kandi ko amagarama y’urubanza aherera ku isanduku ya Leta kubera ko bafunze.
Ni umwanzuro abo mu muryango wa Muhizi Emmanuel batangarije Yongwe TV ko batanyuzwe na wo, cyane cyane ku ruhande rw’indishyi z’akababaro urukiko rwagennye.
Uwo mwanzuro ushobora kujuririrwa ku mpande zombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu kuva igihe urubanza ruciriwe.