Amakuru

2023: Polisi yemeje ko umugore umwe ariwe wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye uyu munsi [VIDEO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gashyantare 2023 mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Ruliba ku muhanda w’abajya n’abava mu Ntara y’amajyepfo habereye impanuka yaguyemo umuntu umwe nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza

Ubwo Abapolisi bari bari mu kazi kabo kaburi munsi bagenda bagenzura ibyangombwa by’ibinyabiziga, nibwo bahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yava mu Ntara y’amajyepfo, maze indi modoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Corola yaturukaga i Karama igiye mu Ntara y’amajyarugu iraza irayigonga.

Iyo modoka bicyekwa ko yaba yari yacitse feri, dore ko ubwo yageraga mu ihuriro ry’umuhanda yari igiye kugonga umupolisi iramukatira maze ihita igonga ya HOWO yari yahagaritswe n’abapolisi, umugore wari wicaye imbere muri iyo modoka ahita ahasiga ubuzima

Bikaba bivugwa ko iyo modoka yari igiye gutabara mu karere ka Musanze, dore ko hari umwe mu muryango wabo wari wavuye mu mubiri

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene yahamije ibyayo makuru avuga ko abandi bakomerekeye muri iyo mpanuka bajyanwe mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge kugira ngo bitabweho, akomeza asaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika mu gihe batwaye ibinyabiziga

Reba uko impanuka yageze

Related posts

Imitwe 50 y’itwaje intwaro muri Congo yasabye Leta imbabazi igahagarika imirwano, Leta yo ntibikozwa

idrissa Niyontinya

Umutwe wa M23 wemeye kurambika intwaro hasi, usaba umuhuza na Leta ya Congo

idrissa Niyontinya

Ruhango: Umusore w’imyaka 22 yishe nyina umubyara

idrissa Niyontinya

Leave a Comment