Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe gihuza abasirikare mu mupira w’amaguru, ni umukino wahurije hamwe abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu Republican Guard ndetse n’ingabo zitabara aho rukomeye Special Operation Force
Republican Guard niyo yegukanye igikombe itsinze Special Operation Force ibitego 2 kuri 1. kuruhande rwa Republican Guard ibitego byansinzwe na Bizimana Theoneste naho kimwe rukumbi cya Special Operation Force cyatsinzwe na Musengo Jean Baptiste
Ni mu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umujyanama wa Perezida muby’Umutekano Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo Albert Murasira na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivie ndetse nabandi batandukanye



