Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 30 Mutarama 2023 nibwo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, umusore witwa Pierre yakubise Se umubyara Inkoni zikamuviramo urupfu
Abaturage babonye Pierre akubita Se batangarije YONGWE TV ko nyakwigendera yatashye ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana be 3 barimo na Pierre ariko bakaba bari banyweye Inzoga, nibwo Pierre yatangiye kubwira Se ngo amuhe ku mafaranga agera ku ihumbi ijana yari yafashe, Se akamubwira ko nta mafaranga afite
Bakomeje gushyogozanya kugera aho Pierre yafashe inkoni ahondagura Se umubyara, icyo gihe nyina yahise yiruka ajya gutabaza, bamwe mu baturage bahageze bageragezaga kubuza Pierre gukubita Se ariko akajya abirukankaho n’ibisongo.
Abaturage bavuga ko uwo muryango wari umaze igihe mu makimbirane, ariko n’imyitwararire ya Pierre itari myiza, bakaba banashinja ubuyobozi ko bwarangaranye nyakwigendera kuko iyo buramuka butabariye igihe nyakwigendera atari kuba yapfuye.
Abo baturage bavuga ko gushyamirana byatangiye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ariko ko bwarinze bucya nta buyobozi burahagera kandi abanyerondo baje gutwara uwarwanaga bagategereza ko baza kujyana n’uwakubiswe kwa muganga, bavuga ko ubwo babonaga Abanyerondo bahageze bahise bajya kwiryamira kuko bwari buhageze bavuga ko buramujyana kwa kwa Muganga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru yatangaje ko uwo muryango ariwo wasubiranyemo ukarara urwana kugeza igihe bicaniye.