Urukiko rwa Kanungu rwahategetse umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda kwishyura umusore witwa Richard Tumwine amafaranga arenga miliyoni 9 z’Amashiringi ya Uganda nyuma y’uko bakundanye imyaka 4, uwo musore yaramwishyuye amafaranga y’ishuri agera kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 400 (9,400,000 USH) aho yigaga amategeko
Umukobwa we yisobanuye avuga ko iwabo aribo bamubujije kubera ko umugabo amurusha imyaka
Umucamanza witwa Asanasio Mukobi yavuze ko kuba uwo mukobwa yisobanura ko iwabo aribo banze ko abana na Richard Tumwine ataribyo kuko yarenze ku masezerano bari baragiranye ndetse ko bigaragara nkaho ari ubujura
Hari bamwe mu baturage batishimiye mikirize y’urubanza bavuga ko kwemera ko uzabana n’umuntu bitandukanye no kwemera ko bazakora ubukwe
Naho umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’Abagore (ED EASSI) Madamu Sheila Kawamara yavuze ko rimwe na rimwe hari ibikorwa bikorwa bisa nko guhohotera umugore, aho umugabo ajya guha umugore amafaranga ari uko abanje kumwemerera ko bazabana