Amakuru

2023: Uganda nyuma yo gukundana imyaka 4, akanga ko babana umukobwa yategetswe n’urukiko kwishyura umusore arenga miliyoni 9

Urukiko rwa Kanungu rwahategetse umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda kwishyura umusore witwa Richard Tumwine amafaranga arenga miliyoni 9 z’Amashiringi ya Uganda nyuma y’uko bakundanye imyaka 4, uwo musore yaramwishyuye amafaranga y’ishuri agera kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 400 (9,400,000 USH) aho yigaga amategeko

Umukobwa we yisobanuye avuga ko iwabo aribo bamubujije kubera ko umugabo amurusha imyaka

Umucamanza witwa Asanasio Mukobi yavuze ko kuba uwo mukobwa yisobanura ko iwabo aribo banze ko abana na Richard Tumwine ataribyo kuko yarenze ku masezerano bari baragiranye ndetse ko bigaragara nkaho ari ubujura

Hari bamwe mu baturage batishimiye mikirize y’urubanza bavuga ko kwemera ko uzabana n’umuntu bitandukanye no kwemera ko bazakora ubukwe

Naho umuyobozi w’ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw’Abagore (ED EASSI) Madamu Sheila Kawamara yavuze ko rimwe na rimwe hari ibikorwa bikorwa bisa nko guhohotera umugore, aho umugabo ajya guha umugore amafaranga ari uko abanje kumwemerera ko bazabana

Related posts

M23 ibona ibiganiro bya Luanda ari ikinamico

idrissa Niyontinya

Bwa mbere President Museveni avuze ku birego bishinjwa u Rwanda na Uganda byo gufasha M23

idrissa Niyontinya

Huye: Babiri basabiwe gufungwa burundu nyuma y’uko bemeye ko bishe umumotari

idrissa Niyontinya

Leave a Comment