Umuturage witwa Mukanyandwi Joyce utuye mu mudugudu wa Kumukenke akagali ka Nganzo , umurenge wa Muhanga avuga ko ararana n’amatungu ye arimo n’Ingurube kubera umutekano mucye dore ko atuye mu ishyamba wenyine.
Mukanyandwi asanzwe abarizwa mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe akaba atuye ahawenyine mu ishyamba, avuga ko abajura bamuzengereje akaba ariyo mpamvu yahisemo kujya ararana n’amatungo kugira ngo batazayiba
n’Inzu ye ikaba yenda ku mugwaho, akaba asaba Leta ko yamufasha akaba yakwimurirwa mu mudugudu akegera abandi baturage.
Ubwo Yongwe TV yavuganaga n’Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Albert Mugabo yadutangarije ko nta hantu haba hari amafaranga wagenda ugafata ako kanya ngo uhite wubakira umuntu, ahubwo ko bagomba kubanza bakegeranya amakuru y’uwo muturage bakamenya icyo yafashwa ndetse n’uruhare rwo kugira ngo yimurwe
Ubusanzwe umuturage utuye mu manegeka nkayo bimugiraho ingaruka nyinshi zitandukanye zirimo urupfu, kutagezwaho ibikorwa remezo ndetse n’ibindi bitandukanye.