Amakuru

2023: Abanyarwanda ndetse n’Abarundi baturiye umupaka wa Ruhwa barasaba ibihugu byombi gufungura Imipaka

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023 nibwo Abanyarwanda ndetse n’Abarundi baturiye umupaka wa Ruhwa bakoze inama yahurije hamwe Abayobozi, Abacuruzi ndetse nabashoferi baturiye uyu mupaka basabye ko bakongera bagakomorerwa bakajya bambutsa ibicuruzwa

Ni inama yabaye ku mpande zombi haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’Uburundi nyuma baza guhuriza ibitekerezo hamwe bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ZOOM.

Abo baturage bagaragaje imbogamizi z’uko nta kintu kiva mu gihugu kimwe ngo kijye mu cyindi, bituma nabo bakora amakosa bagacisha ibicuruzwa mu nzira zitemewe ibizwi nka Forode, Gucora cyangwa Gutibura.

Bakavuga ko numbwo babikora bazi neza ko bitemewe ndetse ko haba harimo ingaruka zirimo Gupfa, guhomba gufungwa ndetse no kuba ibihugu byombi bishobora kuba byakongera bikagirana amakimbirane bitewe n’uko hagize umuturage wambuka mu buryo buteweme aciye nko mu mazi agafatirwa mu kindi gihugu wenda agafungwa, ikindi gihugu cyavuga ko umuturage wacyo yafunzwe cyangwa yashimutiwe mu kindi gihugu.

Abaturage basaba ko impande zose zakumvikana maze abaturage bakongera bakagenderana nkuko byari bisanzwe bakaba banagabanyirizwa imisoro.

King Ngoma ushinzwe ibikorwa bya BENEVELONCIA bihuza uwo umuryango n’abaturage avuga ko bateguye iryo huriro mu rwego rwo kurebera hamwe impamvu ya Forode ndetse n’uburyo yavaho, ndetse ko ibyavuyemo babishyikiriza abashinzwe gufata imyanzuro ku mpande zombi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama uhana imbibi n’igihugu cy’Uburundi Nsengiyumva Vicent De Paul avuga ko kuba ibicuruzwa bitarongera gutambuka neza ntawe ugomba kubigira urwitwazo rwo gucuruza forode, avuga ko intambwe zimaze guterwa zitanga ikizere cy’uko ibikorwa bizongera bikagenda neza, ashingiye uko umubano ugenda uzamuka

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi wajemo agatotsi mu mwaka wa 2025, ubwo mu Burundi habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, u Burundi bushinja u Rwanda kuba rwari ruri inyuma yiryo geragezwa, byanatumye imipaka ihuza ibihugu byombi ifungwa, ariko buhoro buhoro umubano wagiye usubirana nubwo ibicuruzwa bitarangira guhita nkuko byari bisanzwe.

Related posts

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Nyuma y’uko Jacob Zuma asabiwe n’urukiko gusubizwa muri Gereza, urwego rw’amagereza rwabiteye utwatsi

YONGWE TV

Rwamagana: yaburiwe irengero nyuma yo guca umwana umutwe akawujyana

idrissa Niyontinya

Leave a Comment