Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023. nibwo Indege y’Igisirikare cya Congo FARDC ya Sukhoi-25 yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda, mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, ikaza kuraswaho n’Igisirikare cy’u Rwanda ariko ntihanuke, ikaza kuzimirizwa ku kibuga cy’Indege cya Goma muri Congo.
Ni kunshuro ya gatatu indege yo muri ubwo bwoko bw’Igisirikare cya Congo ivogereye ikirere cy’u Rwanda dore ko tariki ya 7 Ugushyingo mu 2022, indi ndege yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ndetse inagwa ku kibuga cy’Indege cya Rubavu mbere yo guhaguruka igasubira muri Congo
Naho tariki ya 28.12.2022 indi ndege ya Congo yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda hejuru y’ikiyaga cya Kivu, iza gusubizwayo n’ingabo z’u Rwanda
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda risaba ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba guhagarika ubushotoranyi ku Rwanda
