Umucamanza wo mu Rukiko rwa Washington witwa Richard J.Leon yatangaje ko ibirego byatanzwe na na Paul Rusesabagina ndetse n’umuryango we byo kuba yarashimuswe na Leta y’u Rwanda uburyo cyatanzwemo butemewe
Richard yagize ati “Icyo kirego ntago cyemewe bitewe n’ubudahangarwa bw’Igihugu cy’amahanga, n’ubudahangarwa bw’Umukuru w’Igihugu”
Paul Rusesabagina yamamaye muri Film ya Hotel Rwanda itavugwaho rumwe mu Rwanda, yahawe umudari w’ibikorwa by’indashyikirwa uzwi nka Presidential Medal of Freedom yahawe n’uwahoze ari Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’America George W Bush

Kuri ubu akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwa mu kwezi kwa Kanama 2020 aho yageze mu Rwanda azanwe n’indege ye bwite, yari imuvanye mu mjujyi wa Dubai avuye muri America, bivugwa ko yari yerekeje mu gihugu cy’Uburundi ariko akaza kwisanga ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. akaba ariho ahera avuga ko yashimuswe.
Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wahitanye ubuzima bw’abaturage mu Rwanda, ukanangiza imitungo ndetse n’ibikorwa bitandukanye mu turere dutandukanye tw’Igihugu turimo Nyamagabe, Rusizi na Nyaruguru mu mwaka wa 2018 na 2020