Amakuru

Polisi yakuyeho ubuhanuzi abakuru b’amatorero bakorera abayoboke, babahanurira uko umwaka utaha uzabagendekera

Igipolisi cya Ghana cyabujije abayobozi b’amadini n’amatorero guhanurira abaturage ibizababaho mu mwaka wa 2023, bitewe n’uko bamwe bahanurirwa ibintu bibi, bikabaviramo kwiheba ndetse hakaba hari bamwe biviramo urupfu.

Mu mpera z’umwaka mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku mugabane w’Africa abaturage bakunda kurara mu nsengero bashima Imana kuba yarabarinze umwaka ushize ndetse banasaba Imana ko yabarinda mu mwaka mushya batangiye, basaba kuzawugiriramo amahirwe ndetse n’ubuzima bwiza.

Bamwe mu bayoboye Amadini n’amatorero arimo abo bayoboke, usanga bakunze guhanurira abaturage ibizababaho mu mwaka mushya bagiye gutangira, bamwe bagahanurirwa ibintu byiza, abandi bagahanurirwa ibintu bibi bigatuma hari abo bigiraho ingaruka mbi zirimo n’urupfu dore ko hari nabiyahura bavuga ko badashobora gupfa bandavuye nkuko abiyita abakozi b’Imana baba babahanuriye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’igipolisi cya Ghana cyasabye abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye kutarenga ku mategeko, bagakoresha uburyo bwemewe mu gutangaza ibyo beretswe badatangaza ibintu bibi bizaba kubaturage

Ni icyemezo kitakiriwe neza na bamwe mu baturage bo muri icyo Gihugu dore ko umunyamategeko Sammy Darko yatangaje ko ibyo Polisi yatangaje bihabanye n’amategeko.

Aho yavugaga ko nta tegeko riba muri Ghana riha Igipolisi ububasha bwo kugenzura uburyo ibyahishuwe bigenzurwa mu Gihugu, ndetse ko ubwisanzure bw’amadini burinda uburenganzira bw’abantu bwo kubaho, kuvuga no gukora bakurikije imyizerere yabo mu mahoro no mu ruhame.

Related posts

Ruhango: Abaturage baturiye icyuzi cya WASAC cyitwa AYIDELI basaba ko cyazitirwa, kuko Abantu bakiyahuriramo bagapfa

idrissa Niyontinya

Basketball:  Amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yitabiriye imikino y’Akarere ka  5

YONGWE TV

Christophe Kayumba avuga ko afungiye mu Buvumo, ibyo ashinjwa bishingiye ku Ishyaka rye yashinze

idrissa Niyontinya

Leave a Comment