Amakuru

Kigali: Indaya barayikubise benda kuyimena ijisho izira kugira abakiriya benshi bitewe n’uko ikiri nto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 mu Mu mudugudu w’Inkindi akagari ka Kamutwa mu murengewa Kacyiru ahazwi nko ku kinamba hari indaya zaramukiye mu mirwano imwe muri zo irahakomerekera, ndetse n’ijisho ryenda kumeneka, bikavugwa ko zapfaga ko uyu wakubiswe akiri muto bigatuma abamugana baba benshi.

Ubwo Yongwe TV yageraga ahabereye imirwano hazwi nko ku kinamba hafi n’utubari duhari, umukobwa usanzwe akora uburaya witwa Umurerwa Valentine yari mu marira menshi agaragaza ibikomere ku maguru, mu maso yabyimbaganye ijisho rimwe ryahumye, akavuga ko ibikomere yabitewe n’urugomo yakorewe n’indaya ngenzi ze zirimo iyitwa Uwineza wamuhoraga ko akora kumurenza kubera ko we akiri muto nk’uko yabidutangarije, dore ko hari n’umusore wavuze ko Umurerwa yakubiswe kubera ishyari bitewe n’uko we akiri muto.

Gusa hari indi ndaya yaduhamirije ko ishaje koko, ariko ko gukubitwa kwa Umurerwa bitatewe n’uko akiri muto ngo abarushe gukora, ahubwo ko we ashobora kuba ibyo atabashije gusohoza yari yemereye Uwineza wamukubise.

Hari abaturage bavuga ko ibi biba byabaye akenshi biba byatewe no kuba baraye mu tubari banywa, na cyane ko ngo uburaya n’ubusinzi bidatana ari na yo mpamvu bavuga ubuyobozi bwakagombye gufata ingamba dore ko muri ako gace ibikorwa by’urugomo n’ubusinzi bikunda kuhagaragara mu rukerera kandi impamvu yarwo ari ubusunzi buhora byisubiramo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru Urujeni Geretrude avuga ko hari imbaraga ziriho zakabaye kuba zubahirizwa na buri wese ukora ubucuruzi bw’akabari, ngo kuko aba baba baramukiye mu bikorwa by’urugomo abenshi baba bavuye muri utwo tubari, avuga ko bigiye gutuma hashyirwa umwihariko mu rwego rwo guhashya ibyo bikorwa. anavuga ko aba bakora uburaya bakabaye kuba bashaka ibindi bakora bakiteza imbere bitanyuze mu bikorwa bibi.

Related posts

Nyagatare: Abatwara amagare barinubira umwanzuro wa Police wo gutegekwa gutaha saa kumi n’ebyiri [Inkuru irambuye]

idrissa Niyontinya

M23 ibona ibiganiro bya Luanda ari ikinamico

idrissa Niyontinya

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi

YONGWE TV

Leave a Comment