Minisitiri w’umutekano mu Gihugu cya Uganda Maj. Gen Kahinda Otafiire yatangaje ko mu ishyaka rya NRM nta muntu n’umwe ushyigikiye ko umuhungu wa Museveni Muhoozi Kainerugaba yaziyamamariza kuyobora Uganda, kubera ko nk’ishyaka bahitamo umunyamuryango kurusha guhitamo umuntu ku giti cye.
Hashize igihe hari amakuru agenda acicikana avuga ko umuhungo wa Museveni usanzwe ari n’umujyana wa Se mubya Gisirikare ashobora kuzahangana na Se mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe mu mwaka wa 2026, dore ko na Muhoozi yagiye akunda kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Dore ko Muhoozi yanakunze kugaragaza ko abasaza bayobora Uganda bakwiye kuva mu nzira, maze igihugu kikaba cyayoborwa n’ikiragano gishya cyabakiri bato, dore ko aherutse gutangaza ko atemera ishyaka rya Se, kubera ko risubiza inyuma abanya Uganda.
Gen Kahinda Otafiire yanavuze ku bantu bakunze kuvuga ngo Museveni nagende, avuga ko abo bantu bitwara nkaho ariwe wizanye, ababwira ko Museveni ari umuyoboke w’ishyaka rya Politike NRM, ndetse ko mugihe ishyaka rizemeza ko ayoboye bihagije akwiye kuruhuka aribwo azashyirwa ku ruhande hagashakwa undi mukandinda, kuko uko ariko inzira ya Politike ihura n’itegeko nshinga.
Gen Kahinda Otafiire yabwiye Muhoozi ko kuba yakwiyamamariza kuyobora Uganda ari uburenganzira bwe, ariko Museveni azamutsinda nkuko yatsinze abandi