Umuhanzi w’Umunyarwanda Ndahiriwe Benjamin wamenyekanye ku mazina ya Bizzow Bané mu muziki avuga ko umwaka wa 2023 ateganya gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
Bizzow Bané ni umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2019 aho yaherere ku ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa yise Qui c’est , akaba yaramenyekanye mu ndirimbo yise Mon Bébé Kétia ndetse na 6:09 GMT dore ko izi ndirimbo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we batagira ingano.

Bizzow Bané uretse kuririmba ni n’umwanditsi w’indirimbo, akaba akora injyana zitandukanye zirimo Soft Trap ndetse na Soft Afro-Fusion zikunzwe cyane muri Africa y’iburengerazuba, akaba afite umwihariko wo guhuza indimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, i Lingala, Igiswahili, Ikilatini, iki Espanyoro ndetse na Terminologies.
Mukiganiro na Yongwe TV Bizzow Bané yadutangarije ko mu mwaka wa 2023 ateganya kuzashyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga ndetse ko azahera muri Africa y’iburasirazuba aho yavuze ko ijya kurisha ihera ku rugo ariyo mpamvu kwikubitiro ateganya gukorana n’abahanzi ba banyarwanda barimo Bruce Melodie, B-Tray ndetse n’abandi batandukanye akaba anateganya ko azakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz.

Ubwo twamubazaga niba muri abo bahanzi avuga ko ateganya gukorana nabo hari abo yaba yaramaze kuvugana nabo, yirinze kugira icyo adutangariza kuri icyo kibazo avuga ko afite ikipe nini iri kumufasha mu bikorwa bye bya muzika, kandi ko yizeye ko mu minsi iri imbere nta gihindutse araza gutangaza ibijyanye n’imishinga yo gukorana nabo bahanzi kuko ikipe ari ye iticaye ubusa iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mishinga ateganya icemo, avuga ko Abanyarwanda bashonje bahishiwe kuko yizeye ko ibiganiro bizagenda neza hagati yabo bahanzi ndetse n’ikipe ngari afite iri ku mufasha

Ubwo twamubazaga impamvu yahisemo abo bahanzi avuga ko ateganya gukorana n’abahanzi batandukanye ba banyarwanda, ariko ko ubwa mbere yifuje gukorana na Bruce Melody kubera ko ari umuhanzi ufite impano kandi akaba ari umuhanga cyane, gusa ko anifuza gukorana n’umuhanzi B-Tray bitewe n’ijyana aririmbamo, avuga ko ayihuje n’umuziki we bakuramo ikintu kiremereye (Hit)
Naho kuri Diamond yavuze ko ari umuhanzi mwiza muri aka karere ariko atari Diamond wenyine yifuza gukorana nawe ahubwo ko yifuza no gukorana n’abahanzi barimo Eddy Kenzo ndetse na Ykee Benda
