Amakuru

Kicukiro: Hari isoko rikoreramo abacuruzi batatu gusa kubera ikibazo cy’Umuhanda udakoze neza, ubuyobozi buti “Umuhanda ugana muri iryo soko uri mu myiza ihari”

Isoko rya Kijyambere rimaze igihe kitari gito ry’ubatswe mu Mudugudu wa Nyamyijima, akagari ka Ayabaraya, umurenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro iyo urigezemo uhita utungurwa, wibaza uburyo isoko ryiza ry’ubatse mu Misoro y’abaturage riri gusazira ubusa bitewe n’uko nta bantu barikoreramo dore ko rikoreramo abantu batatu gusa mu bantu barenga 100 bashobora gukorera muri iryo soko, hakaba harimo babiri bacuruza uduconco n’undi umwe ucururizamo amakara.

Ubwo Yongwe TV yageraga muri iryo soko, abaturage bayitangarije ko iryo soko ryatangiranye abacuruzi benshi ariko baza kujya bivanamo bakajya mu buzunguzayi nabwo butemewe mu Rwanda, abandi bagafata urugendo rurerure bajya gucururiza mu Isoko rya Kabuga.

Ahanini abo baturage impamvu bahurizaho yo kwivana mu Isoko bavuga ko ari ukubera Umuhanda ugana muri iryo soko ari mubi cyane, bigatuma abaturage batarirema, indi mpamvu bagaragaza akaba ari iyo kubura igishoro bitewe n’uko na ducye babonye iyo badushoyemo babura abakiriya bagahita bahomba bakabireka, bakaba bababazwa n’uko Leta iba yashyize imbaraga mu kububakira Isoko imbogamizi zikaba umuhanda babona ko kububakira Isoko nta Muhanda ari nko kubara imibare ukibeshyaho rimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred avuga ko ikibazo kiryo soko ryabuze abarikoreramo kizwi, ariko ko Abaturage nta rwitwazo rw’umuhanda bakagombye kwitwaza kubera ko mu mihanda y’Icyaro igize Umurenge wa Masaka Umuhanda ujya muri iryo soko ari umwe mu mwiza igize uwo Murenge.

Naho icyo kuba abaturage bataka igishoro yavuze ko bakabaye bishyira hamwe bagahabwa igishoro kugira ngo bakorere muri iryo soko aho kugira ngo ribabere nk’umutako.

Aho yagize ati” Isoko rirahari koko ariko ntibashaka kurijyamo, ubushobozi burahari ibijyanye na VUP mu kuguriza abaturage birahari ariko bari mu matsinda, bivuze ko iyo bagiye mu matsinda hari uburyo bafashwamo kandi bakabasha kwiteza imbere bakajya mu matsinda bakabona bajya mu masoko atandukanye

Akomeza avuga ko Inshingano bafite nk’abayobozi ari ukubashishikariza kwishyira hamwe bagahabwa igishoro bakiteza imbere bajye mu Isoko biteze imbere babashe gutera intambwe

Related posts

Nyagatare: Abatwara amagare barinubira umwanzuro wa Police wo gutegekwa gutaha saa kumi n’ebyiri [Inkuru irambuye]

idrissa Niyontinya

Perezida w’uburundi Evaliste Ndayishimiye yabwiye Felix Tshisekedi ko nta karuhuko kemewe  mu gihe mu burasirazuba bwa Congo hataraboneka amahoro arambye

idrissa Niyontinya

Kigali: Abaturage bavuga ko bafashe umugabo Munyentwari yibye umwana

idrissa Niyontinya

Leave a Comment