Amakuru

Kicukiro: Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo barataka Inzara ikabije bakaba basaba Leta ko yabagoboka

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gicaca mu kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, batujwe mu Midugudu y’icyitegererezo ihubatse barashima Leta y’u Rwanda ko batujwe neza bakavanwa mu buzima bugoye bw’ubusembere babagamo , ariko kuri ubu inzara ikaba ibari bubi cyane dore ko nta hantu bafite bakura bitewe n’uko nta mirima bafite ngo babe bahingamo ibyabarengera.

Aba baturage baravuga ko iki kibazo kibageze ku rwego rw’aho bamwe batangiye gufata umwanzuro wa mbuze uko ngira, bakagurisha bimwe mu bikoresho byo mu nzu kugira ngo bucye kabiri.

Bakaba basaba ko bafashwa kubona imirima bahingamo kugira ngo babone icyabagoboka muri ibi bihe bita ibikomeye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka buvuga ko kuba abo baturage bataka inzara bitakabaye bihuzwa no kuba batagira imirima, dore ko hari gahunda ya Leta igenera abatujwe mu midugudu, zirimo no kuba abibumbiye mu matsinda bahabwa amafaranga bishyura ku nyungu nto bakayakoresha biteza imbere, bishoboka kuba byabarinda kuzahazwa n’inzara, nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred yabitangarije Yongwe TV.

Nduwayezu yakomeje agira inama abo baturage yo kwishyira hamwe bagasaba amafaranga bagatangira gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba iri gusazira mu bitekerezo.

Related posts

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Rwamagana: Mbere yo kumuca umutwe yabanje kumureba ubwambure bwe

idrissa Niyontinya

RIB yataye muri yombi abakozi 5 ba RBC, bazira gutanga amasoko ya Leta b’inyurangije n’amategeko

idrissa Niyontinya

Leave a Comment