IMYIDAGADURO

Basaruye miliyoni zirenga 15! Vestine&Dorcas batashye bicinya icyara !

Itsinda ry’abanyamuziki Vestine & Dorcas rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana beretswe urukundo rwinshi mu gitaramo cyabo cya mbere.

Ni igitaramo bise “Nahawe Ijambo Album Launch” cyabereye muri Camp Kigali gihuruza imbaga y’abaramyi ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose ziganjemo sinema , ubucuruzi, itangazamakuru ndetse n’umuziki muri rusange.

Aba bakobwa bacyurira urubyiniro bahagurukije benshi bari babategereje bamwe batangira gusuka amarira y’ibyishimo batangazwa n’uburyo aba bana bakuze mu muziki byihuse.

Nyuma y’akanya kandi aba bana batangiye kumurika alubumu yabo ya mbere bise “Nahawe Ijambo” ibyamamare birimo Coach Gael ureberera inyungu za Bruce Melodie , Amb Alliah Cool uzwi muri sinema , Aline Gahongayire uzwi mu muziki na Pastor Mignone bari mu baguze alubumu amafaranga arenga miliyoni 1frw ndetse bamwe muri bo bayigura miliyoni 2frw.

Abantu bakomeje kwitanga kugeza ubwo MC avuga ko byaba byiza banyujije ubufasha kuri nimero [Code] kugira ngo igitaramo gikomeze.

Uretse kwitanga amafaranga , iki gitaramo kitabiriwe n’abakomeye benshi ku buryo imeza zari zihagaze ibihumbi 150frw zashize ndetse n’imyanya ya VVIP yari ihagaze ibihumbi 25frw ishira rugikubita na VIP y’ibihumbi 15frw yabonye umugabo ku buryo hari abari bishyuye ayo matike bajyiye kwicara mu myanya isanzwe.


Related posts

Turahirwa Moses wambika abakomeye yanyomoje abavuze ko yatandukanye n’inzu y’imideri ya Moshions

YONGWE TV

Muri Kigali umumotari yasanzwe muri Ruhurura yapfuye. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Umuhanzi Bizzow Bané ukorera umuziki muri Poland avuga ko umwaka wa 2023 ateganya imishinga n’abahanzi barimo Bruce Melodie ndetse na Diamond Platnumz

idrissa Niyontinya

Leave a Comment