Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 mu Murenge wa Masaka ho mu Karere ka Kicukiro umugabo witwa Munyentwari Ferdinand yafashwe n’abaturage bo mu isantere yitwa Paris ubwo yari atwaye umwana w’umukobwa w’imyaka 7 yabyaranye na Mukarusanga Josephine, ariko akamutwara atubyumvikanye na nyina dore ko abo bombi bari baratandukanye bitewe n’uko Munyentwari yari afite undi mugore.
Munyentwari yacunze Mukarusanga adahari yagiye guca inshuro maze agenda afata umwana avuye ku ishuri acyambaye impuzangano z’Ishuri, aribyo byatumye abaturage bagira amacyenga bibaza uburyo atwaye umwana nyina adahari kandi akamutwara yambaye impuzankano y’Ishyuri, Munyentwari akaba yadutangarije ko yari yavuganye na Nyina ko aribuze kumutwara.
Ubwo abaturage batangiraga Munyentwari byateje imvururu bituma imodoka y’Umurenge wa Masaka ishinzwe umutekano iza maze ijyana umwana na Se ku murenge kugira ngo uhurize hamwe impande zombi barebere hamwe igisubizo.
Ubwo Mukarusanga Josephine yaganiraga na Yongwe TV yavuze ko atigeze aganira na Munyentwari kubyo gutwara umwana ahubwo yemeza ko yari amwibye, yavuze ko Munyentwari bashakanye ariko nyuma akaza gutahura ko afite undi mugore byatumye batandukana bemeranwa ko Mukarusanga agomba kugumana umwana, icyo gihe umwana akaba yari afite imyaka ibiri y’amavuko, avuga ko uko iminsi yagiye ishira ni nako umugabo yasabaga umugore ko yamuha umwana akamusura, icyo gihe avuga ko yamumuhaye ariko umwana akaba yari agiye gukorerwa ibyapfurambi n’undi mwana w’uwo mugabo afatanyije n’umukozi we.
Mukarusanga avuga ko umwana we yamubwiye ko umwana w’uwo mugabo afatanije n’umukozi we bashatse kumusamba ubwo yari aryamye, icyo gihe akaba yarahise ataka Ise akamutabara ndetse akirukana n’uwo mukozi byahise bituma Mukarusanga afata umwanzuro wo kutazongera kurekura umwana ngo ajye gusura Se ahubwo Se ariwe uzajya ajya kumusura kwa Nyina mu gihe amukeneye.
Uwo mwanzuro wafashwe na Mukarusanga ntago washimishije Munyentwari ahigira kuzaza gutwara umwana kugira ngo ababaze nyina kugera yishwe n’agahinda.
Umuyobozi w’umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred yavuze ko batangiye urugendo rwo kunga uyu mu ryango.
Ni mugihe itegeko rivuga ko kugira ngo umugabo avuge ko ari se w’umwana agomba kuba amubaruyeho, ariko umwana uri munsi y’imyaka itandatu ataba ukubiri na nyina, gusa iyo arengeje imyaka itandatu nkuko no kuri uyu bimeze, kugira ngo ise amujyane ngo amurere habanza kurebwa ubuzima umwana abayemo, aho aba ari kurerwa na nyina, ahanini harebwa niba ubuzima abayemo ari bubi kugira ngo se amujyane amuhindurire ubuzima, ariko na byo bikorwa binyuze mu mucyo bihabanye n’ibyo uyu mugabo yakoze bwo guhengera nyina adahari akaba ari bwo ashaka gutwara umwana.