Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorera mu murenge wa Gatunda, mu karere ka Nyagatare isanzwe ikorana n’ikigo nderabuzima cya Nyarurema ivuga ko mu mwaka wa 2019 ikigo gikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG cyaranyujije umuyoboro w’amashanyarazi mu myaka yiyo Koperative ndetse bakanakoresha amabuye yiyo koperative nta muntu numwe bagishije inama nkuko byatangajwe na Iremakwinshi Evaliste umuyobozi wiyo Koperative aganira na Yongwe TV
Iremakwinshi yavuze ko ahagana mu kwezi kwa Mata 2019 aribwo ikigo cya REG kigabije isambu yiyo Koperative maze gicukuramo imyobo gishingamo ibiti cyinakoresha amabuye yabo yari ari muri iyo sambu ndetse n’imyaka yari irimo irangirika kandi nta muntu bigeze babibwira.
Akomeza avuga ko banditse baregera akarere ka Nyagatare kugira ngo kabarenganure, icyo gihe mu rwego rwo koroherana bakoze imibare bemeranwa ko ibyo babakoreye babyemera ariko ko na REG igomba kubaha ingurane uko yaba ingana kose, icyo gihe nibwo REG yasabye iyo Koperative ko yakohereza umuntu wazabafasha kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe ariko barategereje amaso ahera mu kirere .
Bakaba basaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha kubona ingurane yabo ndetse na REG igakomeza kubyitaho kubera ko igihe byakorewe kugeza uyu munsi byabateye igihombo bityo ko bagomba gukemura ikibazo cyabo kubera ko baba barasohoye umutungo muri Koperative kandi ugomba kunguka.
Ni mugihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bamaze gukemura 85 ku ijana by’ingurane zibyangijwe hakorwa ibikorwa remezo by’amashanyarazi, hakaba hasigaye 15 ku ijana yibitaracyemuka bakaba baravuganye na REG ko hagiye kugaruka itsinda mu karere bakongera bakareba muri ayo ma dosiye angana na 15 ku ijana asigaye hakarebwa ikibazo cyaba kirimo kandi ko na REG yabyemeye, bitewe n’uko hari igihe umuturage azana ikibazo cye maze bavugana nababishinzwe muri REG nagasanga ikibazo kiri ku muturage, ndetse ko iryo tsinda niriza niyo Koperative bazayakira kugira ngo harebwe ikibazo cyayo nkuko byatangajwe na Gasana Stephan umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare
Ni mugihe itegeko rigena ingurane mu Rwanda rivuga ko indishyi ikwiye yemejwe na komisiyo y’ubutaka yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 uhereye igihe iyi ndishyi ikwiye yemerejwe.