Abaturage bo mu kagari ka Bikara, mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze bakorera imirimo y’ubuhinzi iruhande rw’umuhanda ujya mu ishyamba kimeza rya Buhanga ahazwi nko mu Ruvunda barasaba inzego zibifite munshingano ko zabakurikiranira ikibazo bamaranye imyaka isaga 10 cy’imigano yatewe kuri uwo muhanda ujya muri iryo shyamba bitewe n’uko imizi ndetse n’ibibabi byayo bibonera bigatuma ibihingwa bahinga impande ziyo migano itera bikabatera igihombo gikomeye dore ko imiryango yabo igiye kuzicwa n’inzara
Ubuyobozi bw kararere ka Musanze buvuga ko icyo kibazo bukizi, ariko iyo migano iri kuri site y’ubucyerarugendo icungwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ariko ko bagiye kubikoraho ubuvugizi ku nzego zibifite mu nshingano nk’uko Ramuli Janvier umuyobozi wa Karere ka Musanze yabitangarije Yongwe TV aho yagize ati
“Nibyo twarakimenye ni kuri site y’ubukerarugendo icungwa na RDB, aho tukimenyeye ni uko tugomba gukorana na RDB tukabasaba kuza gusura bakareba, kuko umugano ni igihingwa cyagura imizi kandi nk’uko abaturage babigaragaza “
Yakomeje abuga ko bagiye gukora ubuvugizi bagasaba ishyami rishinzwe gucunga site z’ubucyerarugendo bagahuzwa n’abaturage kuburyo ikibazo cyasuzumwa hakarebwa niba bashobora kugabanya iyo migano cyangwa se niba hari uburyo bakwagura iyo site cyangwa se aho iyo mizi yagukira, umuturage akaba yahabwa ingurane nk’uwahungabanyirijwe ubutaka niyo migano
Ishyamba kimeza rya buhanga rifite ubuso busaga Hegitari 30 rikaba rihereye mu mu dugudu wa Barizo, akagali ka Bikara , umurege wa Nkotsi ho mukarere ka musanze rikaba ribamo ibyiza nyaburanga bitandukanye nkibyatsi bita ibihondohondo, inyamaswa nto zitwa inkende , amoko y’Inyoni abereye ijisho ndetse n’izindi n’ibindi
Ni kenshi RDB yakunze gukangurira abaturage batuye hafi y’amashyamba kwirinda kuyangiza ndetse no kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.