Amakuru

Karongi: Polisi yavuze ko abantu bakoresha Perimi z’Inyamahanga mu Rwanda batagomba gutwara ibinyabiziga bifite Pulake z’Inyarwanda

Kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda narwo rwemerera Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga gutwara ikinyabiziga afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu mahanga.

Muri iki gihe hari umubare utari muto w’Abanyarwanda batwara ibinyabiziga mu Rwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, DR Congo, Uburundi ndetse nibindi bitandukanye.

Muri abo harimo abakora umwuga wo gutwara abantu kuma Pikipiki (Moto) bakorera mu karere ka Karongi, aho bagenzi babo bakora umwuga umwe bavuga ko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zo muri DR Congo baba baraziguze ku mafaranga macye bityo batazi amategeko y’Umuhanda bituma bagendera nabi bagenzi babo bakora umwuga umwe, ndetse ko baca amafaranga macye ugereranyije nabafite impushya zo mu Rwanda

Naho ku ruhande rwabakoresha izo mpushya bo bavuga ko impushya bafite bazikoreye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko bafite ibyangombwa byerekana ko bakoreye ingendo muri icyo gihugu, bavuga ko iyo bafashwe n’abapolisi ba babaza icyemeza kigaragaza ko bakoreye ingendo muri Congo gusa.

Ni mugihe umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi aganira na Yongwe TV yavuze ko kugira ngo umuntu akoreshe uruhushya rwo gutwara rwo mu kindi gihugu agomba kuba atwaye ikinyabiziga cyambaye ibirango byo muri icyo gihugu.

Aho yagize ati “Ntago wafata Perimi yo mu mahanga kandi ngo utware ikinyabiziga kiriho Pulake y’u Rwanda ibyo nabyo ni amakosa kereka ufite Moto ifite Pulake za Congo kandi ntazo tugira”

Bonaventure yakomeje avuga ko iyo ufite Perimi yo mu mahanga utwara ikinyabiziga gifite Purake yo mu gihugu cyayo, yavuze ko batarahura nicyo kibazo, ariko ko baramutse bahuye n’umuntu ufite uruhushya rwo gutwara rwo mu mahanga atwaye ikinyabiziga gifite ibirango by’u Rwanda bahita bamuhana kuko yaba ameze nkutagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Akomeza avuga ko bagiye kuvugana n’ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda barebe neza niba icyo kibazo gihari koko

Ibarurishamibare ryakozwe mu ntangiriro y’umwaka wa 2022 mu Rwanda ryagaragaje ko Abamotari bafite ibyangombwa byo gukora ako kazi basaga ibihumbi 47.

Related posts

Perezida Paul Kagame, Ndayishimiye Evaliste ndetse na Felix Tshisekedi bagiye guhurira mubiganiro

idrissa Niyontinya

M23 ibona ibiganiro bya Luanda ari ikinamico

idrissa Niyontinya

Nyagatare: Abatwara amagare barinubira umwanzuro wa Police wo gutegekwa gutaha saa kumi n’ebyiri [Inkuru irambuye]

idrissa Niyontinya

Leave a Comment