Mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022 nibwo ubwato bw’intambara bwa Thailand bwagiriye impanuka mu Nyanja abaturage 31 baburirwa irengero
Ni impanuka bivugwa ko yatewe n’uko amazi menshi yinjiraga mu bwato anyuze mu itiyo bituma abayobozi b’Ubwato batabasha gu kontorora ubwato
Iyi mpanuka ikaba yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cyo mu mazi Admiral Pogkrong Monthardpalin wavuze ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi baraye bashakisha abo barokora 75 akaba aribo barokowe, ndetse ko ibikorwa byo gushakisha bigikomeje, yavuze ko ubwato nta kibazo bazi bwari bufite avuga ko bwari bukiri buzima akaba ari ubwambere iyi mpanuka ibaye mu mateka y’igisirikare cya Thailand bityo ko iperereza rigikomeje ngo harebwe icyaba cyateye iyi mpanuka