Umubyeyi Mukarubibi Olive utuye mu Karere ka Bugesera umurenge wa Rweru avuga ko hashize ukwezi umwana we w’imyaka 16 afashwe ku ngufu n’uwitwa Ndagije wo mu mudugudu wa Kinyibinyogote agahita aburirwa irengero.
Mukarubibi avuga ko yajyanye umwana we kwa Muganga bakemeza ko yahohotewe, ahita ajya gutanga ikirego ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB maze bamutuma icyemezo cy’umwana cyamavuko, ageze mu buyobozi bw’umurenge wa Rweru bamubwira ko batamubona mu gitabo cy’irangamimerere maze bamwohereza ku kigo nderabuzima cya Nzangwa, gusa nabo ntago bigeze bamuha icyo cyemezo.
Uwo mubyeyi akaba ari gutakambira ubuyobozi kuba bwamuha icyangombwa maze akaba yabona ubutabera bw’Umwana we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru Gasirabo Gaspal yatangarije Yongwe TV ko icyo kibazo ataracyizi ariko agiye kuvugana n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo abe yahabwa ubutabera, ndetse ko n’utarafatwa amaherezo azafatwa
aho yagize ati “Icyo ngicyo ndumva ntakizi kuko sinzi icyangombwa bamutumye ariko niba kiri kuri RIB turabaza RIB, atubwire uwo ariwe, atubwire n’uwamutumye tumenye naho yagomba kubishaka kuko ashobora no kutamenya amakuru neza akajya kubishaka nahatariho twe tukamufasha kugira ngo amenye aho yagikura tumufashe kugishaka niba gikenewe muri dosiye, turaza kubaza RIB doreko tunegeranye tumenye ngo ni ikihe cyibazo cyabaye gituma atabona ibyangombwa ngo Dosiye ikorwe neza, turi mu nshingano zo kugira ngo tumurenganure tumufashe kucyatuma dosiye ikorwa neza azashobore kubona ubutabera, naho n’utaraboneka turacyashakisha nawe azafatwa amaherezo ntago yarangirira aho ngaho ”