Umunyapolitike wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Aime Pascal Pongo uhagarariye ishyaka rya CNARD, riri mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi rizwi nka Union Sacree, yatangaje ko umutwe wa M23 ugomba guhagarikwa mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 20 Ukwakira 2023.
Ibi Pascal yabitangaje mu mpera z’ikicyumweru gishize ubwo yari ari mubikorwa byo kwamamaza ihuriro rya Union Sacre i Kinshasa mu gace ka Tshangu.
Pacsal yakomeje kwikoma u Rwanda na Uganda avuga ko igihugu cya Congo kiri guhura n’ibibazo by’ubushotoranyi bw’umutwe wa M23 uterwa inkuga n’u Rwanda na Uganda ndetse ko M23 ari umutwe w’iterabwoba nk’uko Perezida Tshisekedi aherutse kubitangaza, ariko ko igihe kigeze kugira ngo uyu mutwe ubashe guhagarikwa bitarenze umwaka wa 2023 ubwo Congo izaba iri mu matora y’umukuru w’Igihugu, ko umwaka wa 2023 ugomba kuba umwaka w’amahoro muri Congo.
Kugeza ubungubu umutwe wa M23 ukaba umaze kwigarurira bimwe mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu y’amajyaruguru
Pascal yakomeje avuga ko Tshisekedi ari intumwa yazanwe mu kugira ngo icunge abaturage ba Congo, kandi ko ubwo butumwa atarabusohaza bitewe n’ibihe bikomeye arimo ariko ko uko byagenda kose agomba gusohoza ubutumwa bwe.
Hakaba hari bamwe mu baturage bavuga ko ibyo Pascal yakoze ari amayeri yo kwamamaza Perezida Tshisekedi dore ko bahuriye mu ihuriro rimwe rya Union Sacree