IMYIDAGADURO

Bruce Melodie na Element bongeye gushyiramo intera!Dore urutonde rw’abegukanye Isango Na Muzika Awards

Mu ijoro ryatambutse abahanzi nyarwanda n’abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki bongeye gushimirwa na Radio Isango Star binyuze mu bihembo bya Isango Na Muzika byari bitanzwe ku nshuro ya gatatu. 

Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa mu Bugande yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu mwaka 2022 mu bagabo [Best Male Artist] ahigika abarimo Kenny Sol , Juno Kizigenza na Christopher akirenza ku cya 2021. 

Umuhanzikazi Ariel Wayz yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi mu mwaka wa 2022 [Best Female Artist] ahigika abarimo Alyn Sano , Bwiza , na Marina.Ni mu gihe umuhanzikazi Bwiza yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka [Best New Artist] atsinda abarimo Afrique , Jowest na Yampano. 

Producer Element yongeye kwegukana igihembo cy’utunganya umuziki wahize abandi muri 2022 [Best Producer] ahigika abarimo Producer Santana , Made Beats na Niz Beatz.Umuramyi Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuramyi wahize abandi mu 2022 [Best Gospel Artist] atsinda abarimo Vestine&Dorcas,Bosco Nshuti na James&Daniela. 

Umuhanzi Chriss Eazy yegukanye igihembo cy’indirimbo yahize izindi mu 2022 [Best Song] abikesha indirimbo “Inana” ahigika izirimo Muzadukumbura ya Nel Ngabo ft Fireman,Kashe ya Element, Micasa ya Christopher, na “Why” ya The Ben ft Diamond Platnumz. 

Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yegukanye igihembo cy’indirimbo ihuriweho yahize izindi mu 2022 [Best Collabo] ihigika izirimo Why ya The Ben na Diamond Platnumz,Quality ya Kenny Sol ft Double Jay, na Nyoola ya Bruce Melodie ft Eddy Kenzo ! 

Ni mu gihe Director Gad yahigitse abarimo Simbi Nailla , Eazy Cutz na Nkotanyi Freury yegukana igihembo cy’uwahize  abandi mu gutunganya amashusho y’indirimbo “Best Director”.Undi wahawe igihembo ni Nyakwigendera Yvan Buravan wahawe “Lifetime Achievement Award” yakirwa n’umuryango we. 

Related posts

2023: Abahanzi barimo Chris Easy, The Same naba DJ batandukanye bazasusurutsa Abanyarubavu tariki ya 19 Gashyantare 2023 kwa WEST

idrissa Niyontinya

UMUHANZI AKABA N’UMWANDITSI R. Kelly ashobora gufungwa imyaka irenga 25

YONGWE TV

Umuhanzi Bizzow Bané ukorera umuziki muri Poland avuga ko umwaka wa 2023 ateganya imishinga n’abahanzi barimo Bruce Melodie ndetse na Diamond Platnumz

idrissa Niyontinya

Leave a Comment