Amakuru

Peru:Imyigaragambyo yo gusubiza ububasha Perezida ucyuye igihe irarimbanyije

Imyigaragambyo ikaze irakomeje muri Peru aho ibihumbi by’abarurage barakaye biraye imihanda itandukanye basaba Leta nshya y’iki gihugu gufungura no gusubiza ubuyobozi Pedro Castillo wakuye ku mwanya wo kuyobora igihugu mu minsi mike itambutse.

Aba baturage bakomeje guhangana n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’iki gihugu bamwe bavuga ko bazaguma mu mihanda kugeza ubwo Pedro afunguwe ndetse agasubizwa intebe isumba izindi mu gihugu.

Pedro Castillo w’imyaka 53 wari Perezida wa Peru kuva 2021 yakuye kuri uyu mwanya igitaraganya nyuma yaho ashatse gusesa inteko ishinga amategeko y’iki gihugu agashyiraho leta nshya yiganjemo abamushyigikiye.

Uyu mugabo akimara kubitangaza yahise atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’iki gihugu ndetse uwari Visi Perezida Madame Dina Boluarte ahita arahirira kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.Kuva icyo gihe Imyigaragambyo y’abamushyigikiye ntirahosha.

New York Times ivuga ko kuva tariki 08 Ukuboza abarenga 16 bamaze gutakaza ubuzima mu gihe abasivike 197 n’abapolisi 200 bamaze gukomereka bikomeye ndetse ko Leta yamaze gushyiraho gahunda y’ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ibuza abantu guhura cyangwa kurema amatsinda kugeza ibi bihe bikuweho.

Abaturage bisize insenda bamaze iminsi bigaragambya mu mihanda itandukanye ya Peru.

Related posts

2023: Rulindo banze gushyingura umurambo bivugwa ko wishwe n’abazamu b’ikirombe cya Rutongo Mining

idrissa Niyontinya

Rwamagana: Urujijo ku mwana wishwe n’impanuka  y’imodoka Polisi ikazinzika ikibazo cye

YONGWE TV

2023: Ibirego byo gushimuta Rusesabagina byaregwaga u Rwanda Leta y’America yabikuyeho

idrissa Niyontinya

Leave a Comment