Amakuru aturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni ay’urupfu rw’umwe mu bayobozi ba RUD Urunana Maj.Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana w’imyaka 45 wavukiye mu karere ka Burera, wigeze kugaba igitero mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi mu kwezi kwa Ukwakira 2022 kigahitana abaturage 20
Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru kivuga ko umutwe w’abakomando wo mu nyeshyamba za M23 wishe Gavana hamwe nabandi barwanyi bagera ku icyenda bari bari kumwe.
Bivugwa ko ahagana ku isaha ya saa saba aribwo abakomando badasanzwe ba M23 binjiye mu birindiro bya RUD Urunana bararasana, maze Komanda wa RUD Urunana akaraswa na mudahusha wa M23
Bivugwa ko Maj Gavana yaba yatungiwe agatoki abarimo Ajida Yasolo, Sgt Sinayi Clement na Lt.Col Bushegeri usanzwe ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, ni nyuma y’uko hari hashize iminsi bapfuye amafaranga
Capt Nshimiyimana Cassien yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama, akaba yarinjiye muri EX-FAR mu mwaka 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vinght six jours bakaba baratozwaga iminsi 26, mu mwaka wa 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Major Muvunyi, mu mwaka wa 1996 nibwo yinjiye muri CRAP ya ALIR mu gihe Gen. Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinha RUD-Urunana.
Nshimiyima yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015.
Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Major Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo nKinshasa. naho muri Kanama 2015 n’abo bateguye igitero kishe abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.
