Ibi Perezida Evaliste Ndayishimiye uhagarariye umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) yabitangarije muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, ubwo yahuraga na bagenzi Felix Tshisekedi ndetse na Joao Lourenco wa Angola.
Ni nyuma y’uko aba Perezida barimo Samia Hassan Suluhu wa Tanzania, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Wiliam Ruto wa Kenya bagiranye inama itari irimo Tshisekedi bitewe n’uko mu gihe yabaga yari yatumiwe na Perezida Joe Biden.
Muri iyo nama Ndayishimiye yavuze ko amahoro mu karere akenewe , ndetse ko bategereje ko M23 ishyira intwaro hasi igasubiza ibice yafashe nkuko bikubiye mu masezerano yabereye I Luanda tariki ya 11 Ugushyingo 2022.
Gusa umutwe wa M23 ntago wigeze utumirwa muri ibyo biganiro bitewe n’uko Leta ya Congo iwushinja kuba umutwe w’iterabwoba kurusha kuba umutwe w’inyeshyamba.
M23 ikaba inenga Leta ya Congo kwanga kugirana ibiganiro ndetse ko ikibazo cy’umutekano mu karere ahanini uturuka ku mitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR FOCA, PALLECO, NYATURA ndetse n’indi itandukanye yibasira abanyekongo b’abatutsi ndetse nabavuga ikinyarwanda.
Ivuga ko mu gihe icyo kibazo cyiyo mitwe kidakemutse nta
ndetse ko mugihe icyo kibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta na rimwe amahoro azaboneka mu karere.
Ni mugihe ibihugu birimo u Burundi, Sudan y’Epfo, Uganda ndetse na Kenya bohereje ingabo muri Congo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro izaba yanze gushyira intwaro hasi.