Amakuru

Rubavu Umwana w’imyaka 2 yasambanyijwe afashwe ku ngufu

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Kiriba akarere ka Rubavu ni ayifatwa ku ngufu rw’Umwana w’imyaka ibiri y’amavuko witwa Ishimwe Keza Chadia mwene Murwanashyaka Elisa, bikaba bivugwa ko yafashwe ku ngufu nundi mwana w’imyaka 13 utuye muri uwo Mudugudu.

Murwanashayaka Elisa ubyara Chadia avuga ko bagiye mu kazi kabo kaburi munsi bagasiga Chadia mu rugo ari kumwe na mukuru we w’imyaka 8, maze umwana akaza aje gufata ku ngufu mukuru wa Chadia ariko akiruka akamucika agahita afata ku ngufu Chadia w’imyaka ibiri.

Akomeza avuga ko abantu bari bagiye kugura Inzu aribo bamuguye gitumo maze bahita bajyana Chadia kwa Muganga ariho hafatiwe ibizamini bagasanga Chadia yahohotewe dore ko ubu atari kubasha kwicara bitewe n’uko mu myanya myibarukiro ye irimo ibisebe byatewe no gufatwa ku ngufu.

Abaturage bafatanije n’inzego z’ibanze bahise bashyikiriza uwo mwana wafashe kungufu urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ariko rubasaba kumusubizayo bitewe nuko nta mwana ufungwa cyangwa se ngo ahanwe kuko nta tegeko rihana umwana w’imyaka 13.

Abaturage bakaba bavuga ko ibyo atari ibintu byo kuzinzika ko uwo mwana akwiriye kujyanwa mu kigo Ngorora muco, abandi baturage bakavuga ko hashobora kuba harimo ruswa bitewe nuko batiyumvisha uburyo bajyana umwana wakoze icyaha bakavuga ko atemerewe gufungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe  Musabyimana Aliance yatangarije Yongwe TV ko bakurikije Laporo bahawe na Muganga yagaragaje ko Chadia yafashwe ku ngufu ndetse bakaba bashyikirije ikirego Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ubwo twageragezaga kuvugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Murangira Thiery ntago yabashije kuboneka ku murongo wa Telefone ngendanwa, iyo aza kuboneka twari kumubaza icyo amategeko ateganyiriza abana baba bakoze ibyaha nkibyo.

Related posts

SUDANI: Abasaga ijana 100 bamaze kugwa mu mirwano ishingiye ku moko mugihugu cya Sudani

YONGWE TV

Louise Mushikiwabo yavuze kuri Minisitiri wa Congo wanze kwifotozanya na Kagame

idrissa Niyontinya

M23 yasabwe kujya muri Sabyinyo, naho u Rwanda na Congo bagatangira ibiganiro

idrissa Niyontinya

Leave a Comment