I wawa ni ikigo ngorora muco cyashyizweho na Leta, kikaba giherereye mu kirwa cya Wawa cyo mu kiyaga cya Kivu, mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza.
Ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2010 kikaba gishyirwaho igitsina gabo kirengeje imyaka 18, babaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo bagororwe, bakaba bigirayo imyuga itandukanye ndetse n’imirimo yamaboko, bakigishwa kureka ibiyobyabwenge ndetse n’ububi bwabyo no kureka imyitwarire idahwitse no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bufite ikibazo cy’uko umubare mu nini w’urubyiruko ukunda kujyanwa Iwawa uba waturutse mu mujyi wa Kigali, dore ko urubyiruko rugera ku 3,486 ruriyo magingo aya urugera ku 1,179 ruturuka i Kigali, Akarere ka Gasabo kakaba ariko gafite umubare munini aho gafite abagera kuri 548 naho Kicukiro na Nyarugenge bakaba bafite abagera kuri 631.
Ni ikibazo cyahangayikishije abayobozi b’Umujyi wa Kigali byatumwe wohereza itsinda ku kirwa cya Iwawa rikaba rizamarayo ibyumweru bibiri, kugira ngo risesengure icyaba umuti ku kibazo cy’urubyiruko rujya Iwawa.
Rumwe mu rubyiruko rwageze Iwawa ruvuga ko nubwo ruba rwarigishijwe bagifite imbogamizi z’uko ntawubakurikirana iyo bageze hanze.
Ubungubu Iwawa hari kugororerwa ikiciro cya 23 bakaba bamazeyo amezi 8 bakaba abasigaje andi 4 ngo basubire mubuzima busanzwe.