Umukamwe Edson Arantes do Nascimento w’imyaka 82 wamenyeka nka Pele mu mupira w’Amaguru ubuzima bwe buri mu kangaratete kubera uburwayi Kanseri afite bumurembeje akaba ari mu bitaro bikomeye byo mu gihugu cya Brazil bya Edson Arantes do Nascimento biri mu bikomeye muri icyo gihugu ndetse no ku Isi, dore ko biri mu bitaro 50 bikomeye ku Isi.
Pele arwaye Kanseri yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi, bikaba bivugwa ko uburyo bwo bwifashishwa mu kwica utunyangingo twa Kanseri ntacyo buri kumufasha.
Kugeza ubu Pele akaba arwariye mu gice cy’ibitaro kibarizwamo abantu barwaye indwara zidakira kandi barembye cyane.
Pele ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi yegukanye ibikombe 3 by’isi harimo icyo mu mwaka wa 1958, 1962 ndetse nicya 1970 ndetse akaba yaratsindiye ikipe ya Brazil ibitego 77 mu mikino 92, akaba ari nawe mukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe ya Brazil mu mateka yayo, aho akurikirwa na Neymar ufite 75 ndetse na Ronaldo bakunze kwita Gifaru ufite 62.
Pele akaba yaragiye atwara ibindi bikombe bitandukanye mu ikipe ya Brazil dore ko mu mwaka wa 1960 yatwaye igikombe cyitwaga Torca do Atlantico, mu mwaka wa 1957, 1963, atwara Roca Cup, 1959 atwara igikombe cya Copa Bernard O’Higgins.