Amakuru

Leta ya Congo yashyizeho iminsi 3 yo kunamira abaturage bagera ku 109 bishwe na M23

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 nibwo inama y’Abaminisiti bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yateranye maze bemeza ko hagomba gushyirwaho iminsi 3 y’icyunamo, yo kunamira abaturage babasivire bagera ku 109 baguye mu mirwano ya M23 ndetse n’ingabo za Leta.

Iyo nama yanzuye ko iyo minsi 3 amadarapo yose yo mu gihugu azaba yururukijwe kugeza hagati.

Nubwo mu gihugu cya Angola haheruka kubera amasezerano yanzuwemo ko umutwe wa M23 ugomba gushyira intwaro hasi ugasubira aho wahoze muri Sabyinyo, maze n’Umutwe wa M23 ukemeza ko wahagaritse imirwano, ariko ntago ariko byagenze bitewe n’uko imirwano yakomeje kugeza na nubu.

Dore ko kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu gace ka Kishishe wadutse imirwano yahanganishije ingaboza Leta, aho abasivile bagera kuri 50 aribo baguye muri iyo mirwano nkuko byatangajwe na Leta ya Congo.

Ni mugihe umutwe wa M23 uhakana ko warwanye n’ingabo za Leta ya Congo, ahubwo ukemeza ko warwanaga n’umutwe wa FDLR dore ko bivugwa ko uhafite ibirindiro hakaba ariho hari ikicaro gikuru cya Byiringiro uhagarariye FDLR mu gace ka Virunga nkuko bivugwa ko n’umutwe wa M23.

Hakaba hari amakuru avuga ko muri iyo mirwano hapfiriyemo abarwanyi benshi ba FDLR ndetse na Nyatura abandi bakaba bafashwe mpiri.

Related posts

Abanyarwanda barenga 100 bagiye gusoza amasomo yo gukoresha ingufu za nucléaire

YONGWE TV

Minisitiri Gatabazi yirukanwe muri MINALOC

YONGWE TV

Peru:Imyigaragambyo yo gusubiza ububasha Perezida ucyuye igihe irarimbanyije

YONGWE TV

Leave a Comment