Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB butangaza ko rwamaze gushyikiriza urukiko dosiye ziregwamo abakozi bahoze bakora muri RBC bagera kuri barindwi batawe muri yombi tariki ya wa 26 Ugushyingo 2022 barimo Kamanzi James wahoze ari umuyobozi mukuru w’ungurije muri RBC, Rwema Fidel wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, Basabose Tharcise na Nsengumuremyi Jean Marie Vianney bahoze bashinzwe imitangire y’amasoko muri RBC ndetse n’abarimo Ndayisenga Fidel, Ndayambaje Jean Pierre ndetse na Kayiranga Leonce bakaba bari banagize akanama k’amasoko mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.
Mu gihe ibyaha bashinjwa byaba bibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni 10.