Amakuru

John Rwangombwa yatangaje igihe ibiciro ku masoko bizagabanukira

Ubwo Geverineri wa Bank nkuru y’u Rwanda yagezaga ku nteko Rusange y’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya Bank Nkuru y’u Rwanda y’umwaka wa 2022 warangiye tariki ya 30 Kamena 2022 yavuze ko igabanuka ry’ibiciro bitandukanye ku masoko bishoboka ko byagabanuka, ariko bikaba bishoboka ko byakunda mu gice cya kabiri cy’Umwaka wa 2023.

Rwangombwa yavuze ko impamvu bizafata icyo gihe cyose ari ukubera ko mu mwaka wa 2022 imvura yaguye nabi ndetse n’Intambara yo muri Ukraine hamwe n’inzira zigifunze ku bintu bituruka mu Bushinwa, yanavuze ko izamuka ry’ibiciro riri gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro.

Yavuze ko igihe turimo tudafite ikibazo cyo kugira amafaranga menshi ku isoko gusa, avuga ko ari ibibazo mpuzamahanga bituruka mu guhenda kw’ibikomoka kuri Peterori, Ibiribwa n’ubwikorezi ndetse ko nta nicyo twabikoraho gusa bashobora kwirinda ko abantu babigira byacitse buri muntu akazamura ibiciro bye.

Avuga ko nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere iyo turamutse tuzamuye ibiciro tuba twiteze ko bizazana ibisubizo mu bihembwe bitatu biri imbere, avuga ko abona ko igisubizo kizaboneka mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha, aribwo ibiciro bizagenda bimanuka.

Rwangombwa yavuze ko byatumye BNR ihita izamura urwunguko ku mafaranga iha abaturage iyanyujije muri Bank z’ubucuruzi, ikavana inyungu kuri 4.5% ikayigeza kuri 6.5%, avuga ko icyo cyemezo BNR yafashe kizatuma abacuruzi batazamura ibiciro ku masoko, bitewe nuko iyo batangiye gucuruza bafata ayo babonye yose kabone n’ubwo yaba make, kuko baba babuze abakiriya bavuye gufata amafaranga muri Banki.

Bank y’u Rwanda ikaba ivuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2022 kugeza mu Ukwakira 2022 ibiciro ku masoko byari bimaze kwiyongera ku kigero cya 40%.

Related posts

Uganda: ikigo cya Gisirikare cyatatswe hibwa imbunda, umusirikare ukomeye aricwa. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Ingabo za Ukraine ziri mu mazi abira kubera intwaro

YONGWE TV

Ubushinjacyaha bwa ICC burasaba ko Joseph Kony yongera akaburanishwa

idrissa Niyontinya

Leave a Comment