Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022 nibwo rwiyemezamirimo Ishimwe Dieu Donne wamenyekanye ku mazina ya Prince Kid yamaze kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga birimo ibifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke, urukiko ruhita rutegeka ko ahita arekurwa.
Ishimwe Dieudonne uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa ry’ubwiza (Miss Rwanda) yavunzwe azira ibyaha bishingiye ku ishimisha mubiri yaregagwa gukorera abakobwa bitabiraga iryo rushanwa mu bihe bitandukanye.