Inkuru y’akababaro ku bakunzi b’Umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Burundi ni ay’Umusaza witwa Muramira Gregoire, witabye Imana azize indwara ya Kanseri y’umwijima.
Muramira Gregoire yabaye umuyobozi w’ikipe ya Vital’O yo mu burundi ndetse akaba yaranayoboye irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryitwa Isonga
Ubwo ikipe yabatarengeje imyaka 17 yitabiraga igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico nibwo mu mwaka wa 2011 bashyizwe hamwe hashingwa ikipe yitwa Isonga, ihita iyoborwa na Muramira Gregoire.
Nyuma y’umwaka umwe nibwo Isonga yashyizwe mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ntiyabasha kukirambamo bitewe n’uko mu mwaka wa 2013 yikuye mu kiciro cya mbere ihita yerekeza mu kiciro cya kabiri nubu itaravamo, ivuga ko idafite amikoro byanatumye ikipe ya Kiyovu Sports iguma mu kiciro cya mbere nyuma yo kurangiza iri ku mwanya wa 15.
Muramira yanabaye umuyobozi wa Vital’O kuva mu mwaka wa 1987 kugeza 1994, akaba yarafashije iyo kipe kugera ku mukino wa nyuma wa Africa Cup ubu twafata nka CAF Champions League, ikaba yaratsinzwe na Africa Sports d’Abidjan yo muri cote d’ivoire igiteranyo cy’ibitego 5-1, umukino ubanza ukaba wararangiye ari 1-1 naho uwo kwishyura wabereye muri Cote d’ivoire urangira ari 4-0.