Tariki ya 30 Nzeri 2022 nibwo Bamporiki Eduard yahamijwe ibyaha ashinjwa birimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, icyo gihe Bamporiki yahanishijwe igifungu cy’imyaka 4 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Icyo gihe urukiko rwahaye Bamporiki iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo, maze tariki ya 25 Ukwakira 2022 Bamporiki atanga ubujurire bwe abushyikiriza Urukiko Rukuru rujuririrwamo ibyemezo byafashwe mu nkiko zisumbuye
Urukiko Rukuru rwajuririwe rwamaze gutangaza ko tariki ya 19 Ukuboza 2022 aribwo urubanza rwa Bamporiki ruzaburanishwa.
Mu miburanire ya Bamporiki ntago yigeze agora urukiko dore ko yemeraga ibyaha ashinjwa agasaba ko urukiko rwamukatira igifungo gisubitse.
Bamporiki ubwo yasabirwaga n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko ari myinshi cyane, dore ko aramutse ayifunzwe ntacyo yumva yaba agikoreye Igihugu cye kandi yiyumvamo imbara zo kugikoramo.