Amakuru

Imitwe 50 y’itwaje intwaro muri Congo yasabye Leta imbabazi igahagarika imirwano, Leta yo ntibikozwa

Mu biganiro biri kubera mu gihugu cya Kenya byahurije hamwe imwe mu mite y’itwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uhuru Kenyata washyizweho nk’umuhuza muri ibyo biganiro, yasabye Leta ya Congo kuba yabaha imbabazi ku byaha bakoze maze bagashyira intwaro hasi.

Ni inama yitabiriwe n’abarwanyi bagera kuri 350 bahagarariye imitwe 50 y’inyeshyamba mu yindi irenga 120 ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, muri iyo mitwe ntago harimo umutwe wa M23 utaratumiwe muri ibyo biganiro, dore ko Perezida Antoine Felix Tshisekedi aherutse gutangaza ko M23 izatumirwa mu biganiro ari uko y’ubahirije ibyavugiwe i Luanda byo kuva mu bice byose wafashe ukerekeza muri Sabyinyo.

Buri mutwe ukaba waganiriye n’umuhuza Uhuru Kenyata umubwira ko kugira ngo ube washyira intwaro hasi ari uko wababarirwa ibyaha wakoze na Leta ya Congo.

Intumwa ya Perezida Thisekedi muri ibyo biganiro yitwa Tshibangu Serge yemeye ko guhabwa imbabazi bishoboka ariko ko bitazakorwa mu buryo rusange ndetse ko zitazajya zitangwa ntacyo zishingiyeho, avuga ko buri ruhande ruzajya rusuzumwa ukwarwo hakarebwa igikwiye aho yagize ati:

“Ntago ibiganiro bya Nairobi bikwiye kuba ahantu ho gusabira imbabazi mu gihiriri. Dufite abantu bacu bishwe kandi abari hano turabyemeranyaho, Ntabwo imbabazi zikwiye kugera kuri bose icyarimwe nk’aho ari ibintu by’ubufindo. Niyo bahabwa imbabazi byaba ari iby’inzibacyuho ariko bakazakurikiranwa”

Abahagarariye Sosiyete Sivile bari bari muri iyo nama bavuga ko imbabazi rusange zidakwiye bitewe n’uko buri mutwe ugiye ufite uruhare mu bibi wagiye ukora muri Congo.

Related posts

Urubanza rwa Kabuga: Kabuga yari afite interahamwe afata nk’umutungo we bwite, zigakorera iwe Kimironko

idrissa Niyontinya

2023: Ku nshuro ya gatatu Leta y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza DR Congo ku bushotoranyi iri gushora ku Rwanda

idrissa Niyontinya

Umusirikare wa RDC (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

YONGWE TV

Leave a Comment