Amakuru

Umunya Politiki Martin Fayulu ntakozwa kuba ingabo z’Akarere zaba ziri muri Congo

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi Martin Fayulu asaba abayekongo ko batakwemera ko ubutaka bwabo bugenzurwa n’ingabo z’amahanga nkuko biri mu tegeko nshinga rya Congo.

Fayulu avuga ko bafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo ndetse bakanga ko hari igice cy’ubutaka bw’igihugu cyabo cyagenzurwa n’ingabo z’amahanga z’umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, bashingiye ku ngingo ya 63 y’itegeko nshinga ivuga ko nta santimetero n’imwe igomba kuva mu bugenzuzi bw’igihugu.

Ibi abivuze nyuma y’inama iherutse kubera kubera i Luanda ndetse niyabereye muri Kenya yigaga ku bibazo by’umutekano mucye uboneka muri Congo, aho hanzuwe ko imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo igomba gushyira intwaro hasi, naho umutwe wa M23 ugasubiza ibice wafashe ugasubira muri Sabyinyo aho uzakomeza kugenzurwa n’ingabo z’umuryanngo w’Africa y’Iburasirazuba.

Fayulu akaba abona ko mu gihe izo ngabo zaba zije muri Congo cyaba ari igisebo ku ngabo zabo, aboneraho gusaba urubyiruko rwo mu ntara zose z’Igihugu kwamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda na M23 ndetse agasaba ko Ingabo z’Akarere ziva muri Congo, ateguza abaturage ba Congo ko Teritwari ya Rutshuru ndetse n’ibindi bice bigize Teritwari ya Nyiragongo na Masisi bishobora kutazongera kujya mu bugenzuzi bwa Congo ahubwo bigakomeza kugenzurwa na M23

Fayulu akaba ashinja Abaperezida bo mu karere kuba bashyigikiye ko igihugu cya Congo gitakaza ubusugire bwa bimwe mu bice byacyo, cyane cyane Perezida Evariste Ndayishimiye aho amushinja gushyigikira uwo mwanzuro ndetse ko ari ikimenyetso ntakuka cy’uko ari gukorana n’abandi bayobozi bo mu karere mu gushyigikira umugambi wa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation gucamo ibice Congo

Related posts

2023: Rulindo banze gushyingura umurambo bivugwa ko wishwe n’abazamu b’ikirombe cya Rutongo Mining

idrissa Niyontinya

Leta ya Congo yashyizeho iminsi 3 yo kunamira abaturage bagera ku 109 bishwe na M23

idrissa Niyontinya

Kigali: Abacuruzi bacucuwe, Gitifu ati mujye mubitsa muri Banki. Inkuru irambuye

idrissa Niyontinya

Leave a Comment