Commerce

Umuhanzi Kanye West yategetswe gutanga indezo ya Miliyoni zirenga 216 buri kwezi

Umuhanzi Kanye Omari West wamenyekanye ku mazina ya Kanye West ariko akaza kurihindura akitwa Ye w’imyaka 45, yategetswe kuzajya atanga indezo yibihumbi magana abiri by’amadoli y’America, ni ukuvuga arenga Milioni 216 z’amanyarwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari umugore Kim Kardashian bamaranye imyaka 8 yatse gatanya mu mwaka 2021, dore ko mu kwezi kwa Werurwe Kardashian yatangaje ko yamaze gutandukana na Kanye West ndetse ahita anakuraho izina West kumazina ye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022 nibwo hasohowe imyanzuro y’urukiko, aho urukiko rwategetse ko bose bagomba gufatanya inshingano zo kurera abana ndetse no kugabana umutungo.

Urukiko rwategetse ko amafaranga y’ishuri ndetse nayo gucunga umutekano wabana, bombi bazajya bafatanya kubyishyura, ndetse Kanye West akazajya atanga amafaranga arenga miliyoni 216 z’amanyarwanda nk’indezo z’Abana, bakazajya bamara igihe kinini bari kwa Kardashia.

Kanye West na Kardashian bafitanye abana 4 harimo uwitwa North w’imyaka 9, Saint w’imyaka 6, Chicago w’Imyaka 4 ndetse na Psalm w’imyaka 3

Uku kwahukana kuje hashize igihe Kanye West avuga ko adashaka gutandukana n’umugore we, mu gihe Kardashian we yavugaga ko yifuza gutandukana nawe kandi ko abona aribyo bizamufasha.

Ibi bije mu gihe uyu mugabo adahagaze neza cyane cyane mu bukungu bitewe n’uko amaze gutakaza amakompanyi yakoranaga nayo mu buryo bwo kwamamaza arimo Balencia, Gap ndetse na Adisas.

Kanye West umaze igihe yamaganwa n’abaturage bitewe n’imyitwarire ye, dore ko ubwo yaherukaga mu gihugu cy’u Bufaransa aho yari yitabiriye icy’umweru cyahariwe imideri kizwi nka Semaine de la mode de Paris yayitabiriye yambaye umupira wanditseho White Lives Matter, akaba ari amagambo akunzwe gukoreshwa n’abazungu babona ko aribo baruta abandi (White Supremacy)

Ni amagambo ataracyiriwe neza, maze mu gusubiza abamunenze avuga ko bahabwa amafaranga n’agatsiko k’Abayahudi bakorera mu bwihisho.

Kanye west aherutse gutangaza ko aziyamamariza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2024, dore ko no mu mwaka wa 2020 yiyamamaje akabona amajwi 70,000 gusa

Related posts

BT making progress on turnaround plan with earnings rise

YONGWE TV

Muri Guinea Equatorial Amatora ararimbanyije aho Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

idrissa Niyontinya

Skills shortage a major issue for SG employers in e-commerce era

YONGWE TV

Leave a Comment