Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, ubwo yarari mukiganiro n’abanyamakuru mu biro bye biherereye mu gace ka Bugolobi mu mujyi wa Kampala, aho yababwiraga ko Perezida Museveni adakwiye kujenjekera ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu.
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko cyafunze Joseph Kabuleta akaba ashinjwa ko nta kandi kazi agira uretse kunenga ubutegetsi, ni mugihe we ashinja Leta gutanga serivisi mbi ku baturage hirya no hino mu gihugu.
Kabuleta ni umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya National Economic Empowerment Dialogue, kugeza magingo aya abayoboke be bakaba abavuga ko batazi aho ari nkuko byatangajwe n’umuvugizi waryo.
Umuvugizi w’ishyaka Moses Matovu yavuze ko ubwo bafataga Kabuleta babwiwe ko ajyanwe ku rwego rw’ubugenzaha CID, ubwo bageragaho bagatungurwa no kubwirwa nurwo rwego ko ntawe bafite.
Ntago ari Kabuleta wenyine watawe muri yombi dore ko n’umuyobozi mukuru w’Idini ya Islam muri Uganda Yahya Mwanje nawe nawe bivugwa ko yatwawe ahantu hatazwi n’imodoka idafite ibirango (Purake), gusa igipolisi kikaba kitaratangaza ifatwa rye.