Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi muri Mozambique zabohoje icyambu cya Mocimboa da Praia

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 ugushyingo 2022 mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique habereye umuhango wo gufungura icyambu cya Mocimboa da Praia cyabohojwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi zifatanije n’ingabo za Mozambique.

Iki cyambu cyari kimaze imyaka ibiri kidakora bitewe n’uko cyari cyarigarurirwe n’umutwe w’ibyihe bya Ansar Al Sunnah dore ko ariwo wagenzuraga ibikorwa byose byakorerwaga kuri icyo cyambu.

Iki cyambu kiri mu bifasha iyo ntara bitewe n’uko kinyurwaho n’amato avuye mu bice bitandukanye. ni igikorwa abaturage bishimiye byumwihariko bashimira Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu.

Guverineri wa Cabo Delgabo, Valige Tauabo nawe yashimiye ingabo z’u Rwanda zikomeje kubafasha kwirukana ibyihebe muri icyo gihugu byatumye mu mujyi wa Mocimboa Da Praia hongera kuboneka amahoro n’ituze

Tariki ya 9 Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare ndetse n’a Polisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado, ni nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na Mozambique mu mwaka wa 2018.

Related posts

Indonesia: Abarenga 56 bamaze kwicwa n’umutingito, abarenga 700 barakomereka

idrissa Niyontinya

Umusirikare wa RDC (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

YONGWE TV

2023: Muhanga arasaba Leta gutuzwa mu mudugudu kuko aba mu Ishyamba wenyine ararana n’Ingurube ze

idrissa Niyontinya

Leave a Comment